Nyuma yo gufungurwa, Fireman yumvikanye mu ndirimbo yo guhashya Coronavirus

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Werurwe 2020 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Umusore uri kuzamuka mu muziki Bello yisunze Fireman bakorana indirimbo yo gukangurira abantu guhashya icyorezo cya Coronavirus. Niyo ndirimbo ya mbere Fireman yumvikanyemo kuva yarekurwa n’urukiko rukuru rwa Gisirikare mu minsi ishize.

Iyi ndirimbo ya mbere Fireman yumvikanyemo nyuma yo gufungurwa by’agateganyo yitwa “Safe hands” na Bello ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Middle Music ahuriyemo na P Fla.

Muri iyi ndirimbo Fireman n’uyu musore bakomoza cyane ku ngamba zitandukanye zo kwirinda coronavirus zirimo kuguma mu rugo, gukaraba kenshi amazi meza n’isabune, waba ufite cyangwa uzi ufite ibimenyetso byayo ugahamagara 114 bakagufasha.

Iyi niyo ndirimbo niyo ya mbere Fireman aririmbyemo nyuma yo kurekurwa n’urukiko rwisumbuye rwa Gisirikare nyuma y’ibirego binyuranye yashinjwaga birimo gukubita agakomeretsa umwe mubo babanaga Iwawa.

Mu ntangiriro za Mutarama 2020 nibwo Fireman n’uwo bareganwaga bafunzwe by’agateganyo n’urukiko rwa gisirikare, mu gihe ubushinjacyaha bwari bugikusanya ibimenyetso ku cyaha cyo gukubitira umuntu cyakorewe mu kigo kigororerwamo urubyiruko cya Iwawa.

Umva iyi ndirimbo “Safe hands” ya Bello na Fireman

Bello wakoranye indirimbo na Fireman
Fireman niyo ndirimbo ya mbere yumvikanyemo nyuma yo kurekurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .