00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fireman yashimiye abamufashije mu rubanza aherutse gutsinda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Ugushyingo 2021 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’icyumweru gishize, Fireman yakoze ibirori byo gushimira abantu bose bamubaye hafi mu rugendo rw’urubanza aherutse gutsinda akagirwa umwere ndetse agakurirwaho n’igihano cyo gufungwa imyaka itatu yari yarakatiwe.

Fireman wateguye ibirori byo gushimira abamubaye hafi mu bihe bikomeye yari amazemo igihe, yari yagerageje kubatumira bose ndetse baranamwitaba uretse umunyamategeko Me Bayisabe Irene wari wahuye n’inzitizi z’akazi.

Mu b’ingenzi Fireman yashimiye harimo Niyonizera Judith, umugore wa Safi Madiba yahamije ko yamwishyuriye 1 000 000Frw y’umunyamategeko wamuburaniye.

Uretse uyu mugore, Fireman yanashimiye Jay C bakuranye, uyu we akaba yaremeye kwishingira uyu muraperi mu gihe yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryatumye nubwo yari akatiwe gufungwa imyaka itatu ariko yarakomeje kuburana ari hanze.

Aba biyongeraho umukunzi we Charlotte Kabera utarasibye kumuba hafi mu bihe byose yanyuzemo.

Uyu mukobwa yambitswe impeta na Fireman muri Kanama 2020, ariko hazamo ibibazo by’imanza byabangamiye ubukwe bwabo ariko uyu mukobwa ntiyigera atererana umukunzi we.

Uretse aba ariko, Fireman yashimiye inshuti n’abavandimwe bamubaye hafi yaba mu kumukomeza, kumusengera ndetse n’abagiye bamusura igihe yari afunze.

Ni ibirori byitabiriwe n’abaraperi barimo Bull Dogg na P Fla basanzwe babana na Fireman mu itsinda rya Tuff Gangz.

Fireman aherutse kugirwa umwere ku cyaha cy’ubufatanyacyaha bwo gukubita no gukomeretsa umugororwa wari Iwawa, icyaha yatangiye gukurikiranwaho kuva mu mpera za 2019.

Fireman ari hagati ya Yago na Jay C bamubaye hafi mu bihe byari bimukomereye
Fireman yashimiye Jay C kuba yaramwishingiye mu gihe yaburanaga ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo
P Fla yari yaje kwifatanya na mugenzi we Fireman
Niyonizera Judith wishyuriye Fireman umunyamategeko, yari yitabiriye ibi birori ari kumwe na Bazongere Rosine
Kabera Charlotte ukundana na Fireman (uri hagati) yashimiwe n'uyu muraperi kuba yarabashije kumwihanganira, akanamuba hafi mu bihe bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .