Gahongayire yakozwe ku mutima n’uwaretse urumogi kubera indirimbo ye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Ukwakira 2019 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Aline Gahongayire uri mu baririmbyi b’indirimbo zihimbaza bakomeye mu Rwanda, yanejejwe bikomeye anaha ishimwe Imana biturutse ku mukobwa wamubwiye ko yaretse urumogi kubera indirimbo ye.

Uyu muhanzikazi yakiriye ubutumwa bw’umwe mu bakunzi be w’umukobwa, buvuga ko yaretse urumogi kubera indirimbo yitwa ‘Ndanyuzwe’ ndetse ubu iyo arushatse agahita ayireba bihita bishira.

Aline Gahongayire yabwiye IGIHE kuba indirimbo ye yakoze akazi nk’aka ari ikintu gikomeye cyane kuri we, ndetse akaba abishimira Imana yamugize igikoresho cyayo.

Ati “Ndabishimira Imana, njye ndi igikoresho cyayo. Gukora ni ukwayo. Kuba indirimbo yanjye yarakoze akazi nk’aka bisobanuye byinshi ndetse ko ngomba kuba igikoresho cy’umumaro Imbere y’Imana. Isengesho ryanjye riba rivuga ko ‘Mana ca inzira zawe muri njye’.”

Aline Gahongayire ni umugore ukunda Imana n’abantu akaba mu buzima busanzwe ari umuhanzi, umunyamideli, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi wa filime.

Ni umwe mu bahanzi bamaze gushinga imizi ndetse no kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Gahongayire amaze gushyira hanze album zirindwi, yakunze kugaruka kenshi mu itangazamakuru avugwa mu byiza n’ibibi ariko byose akabicamo neza.

Iyi ndirimbo ye ‘Ndanyuzwe’ yatumye umukobwa areka urumogi yagiye hanze mu Ukuboza umwaka ushize wa 2018, isamirwa hejuru na benshi ndetse ubu imaze kurebwa na miliyoni eshanu kuri Youtube.

Aherutse kubwira IGIHE iyi ndirimbo ko yahinduye ubuzima bwe, ikamufasha mu buryo bwi nshinshi.

Ati “Yaramfashije cyane mu buryo bw’umwuka no mu bindi nkora, yanyigishije gushima mu bibaho byose, yongera kunkangura nkumva ko ntaremewe kwijujuta no guhora nsaba ahubwo kuva nkivuka hari uburyo bwabayeho butuma mpora nshima no kunyurwa. Kuba yararebwe n’abato n’abakuru ni umugisha.”

Iyi ndirimbo yanditswe na Ishimwe Clement uyobora inzu ifasha abahanzi ya Kina Music.

Gahongayire yanyuzwe n'umurimo ukomeye iyi ndirimbo yakoze ku mukobwa wari warabaswe n'urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza