Ni igitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, ahazaba hamurikwa ku mugaragaro imyambaro ya sosiyete yitwa ‘Urutozi gakondo’ izaba inataha ishami ryayo mu Mujyi wa Dubai.
‘Urutozi gakondo’ ni sosiyete isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali.
Mu birori byo gufungura ishami ry’iyi sosiyete riherereye mu Mujyi wa Dubai, ubuyobozi bwa ‘Urutozi gakondo’ bwahisemo gutumira Green P nk’umwe mu bahanzi bafite amazina akomeye uhatuye.
Rukundo Elie benshi bazi muri Hip Hop nyarwanda nka Green P, amaze igihe abarizwa mu Mujyi wa Dubai aho yabonye akazi muri Mata 2021.
Ni akazi Green P akora akavanga no gukora umuziki, amakuru agera ku IGIHE agahamya ko mu minsi iri imbere uyu muraperi ateganya gutangira gusohora indirimbo nshya zifite amashusho yahakoreye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!