Green P yabuze mu gitaramo cya Tuff Gangz, bizeza ko bagiye kugarukana imbaraga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Kamena 2020 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Green P ntabwo yagaragaye mu gitaramo yagombaga guhuriramo na bagenzi be bo muri Tuff Gangz cyabereye kuri Youtube.

Kuri iki cyumweru tariki 31 Gicurasi itsinda rya Tuff Gangz ryakoze igitaramo, nyuma y’ikindi ryakoze ku wa 23 Gicurasi, ntikirangire kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid19.

Ni igitaramo cyabereye Kicukiro aho itsinda rya Symphony Band ryabafashije risanzwe riba. Symphony Band niyo yabanje gususurutsa abari bakurikiye iki gitaramo kuri shene Youtube ya MK1 TV.

Ku rubyiniro hakurikiyeho P Fla waririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Mama mwiza’ yakoranye na Aline Gahongayire ubwo uyu muraperi yavaga muri gereza, ‘Akabindi k’uburozi’ n’izindi. Yakurikiwe na Jay Polly na we wasusurukije abakunzi be mu bihangano bye byakunzwe cyane nka ‘Ndacyariho ndahumeka’, ‘Akanyarirajisho’ na ‘Ku musenyi’.

Bulldogg ni we wakurikiyeho aririmba ibihangano bye birimo ‘Nigga one’, ‘Mpe Enkoni’ na ‘Nk’umusaza’. Yakiriwe na Fireman waje amukorera mu ngato mu ndirimbo ze zitandukanye nka ‘Ca inkoni izamba’, ‘Original’ na ‘Abahungu ba muzika’.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro kwa Fireman abantu bategereje Green P baraheba mu gihe Symphony Band yari iri kubashyushya mu bindi bihangano , bamwe batangira gukeka ko byaba bigiye kuba nk’ubushize polisi ikaba ishobora kuba yongeye kugera aho igitaramo cyaberaga.

Umunyamakuru Lucky Nzeyimana wari uyoboye iki gitaramo yahise ahamagara umwe bamwe muri aba basore kuza agakora ‘freestyle’, nabwo Green P ntiyagaragaramo.

Abagize Tugg Gangz barimo Jay Polly, Fireman na Bulldogg bahuriye ku rubyiniro bagiye kuririmbira abantu indirimbo zabo bahuriyemo.

Mbere yo gutangira Jay Polly yavuze ko atari kubona Green P, Fireman ahita amusubiza ati “Green P yagize ikibazo cy’uburwayi, murabizi ko inzira itabwira umugenzi, ari kugenda yoroherwa aho tuzaba turi ubutaha azaba ahari.”

Bahise banzika mu ndirimbo ‘Kwicuma’ , ‘Amaganya’ n’izindi.

Igitaramo kijya guhumuza aba basore bagize Tuff Gangz bavuze ko iri tsinda rigiye kugarukana imbaraga.

Jay Polly ati ‘‘Ndashimira amanigga yanjye, hari hashize igihe kinini kandi ndizeza abantu ko tugiye gukora ibintu bidasanzwe, nyuma ya Coronavirus tuzazenguruka igihugu cyose nk’uko twabiganiriye.”

Kadudu Masengesho nyiri MK1 TV yabereyeho iki gitaramo yabwiye IGIHE nawe ko Green P arwaye.

Green P yagize ikibazo cy'uburwayi ntiyaboneka mu gitaramo cya Tuff Gangz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .