Ikiganiro ‘Friday dating’ kizajya gitambuka buri wa Gatanu, kizajya gihuriramo abagaragaje ko bifuza abakunzi bikagaragara ko bahuje.
Niragire Marie France wabaye umugore wa mbere washinze Televiziyo mu Rwanda, akaba nyiri Genesis TV, yabwiye IGIHE ko batangije iki kiganiro mu rwego rwo kureba ko hari abo bakubakira urukundo.
Ati “Umunsi umwe twazishima turamutse dusanze hari ingo twubakiye zigakomera, tekereza nawe mu gihe twahuza abantu ugasanga bakoze umuryango ubereye u Rwanda.”
Ibi biganiro bizatangira gutambuka tariki 5 Werurwe 2021, ahazaba hahurijwe abakundana ba mbere.
Niragire yavuze ko abazajya biyandikisha muri iki kiganiro, bazajya bagaragaza uko uwo bifuza ko bakundana yaba ameze n’ibyo asabwa kuba yujuje.
Yaba umusore cyangwa inkumi baziyandikisha, hazarebwa abenda guhuza hanyuma bahamagarwe mu kiganiro bahurizwe kuri televiziyo nibashimana umubano wabo ukomeze.
Hateguwe uburyo bubiri bwo kwiyandikisha, burimo ubw’ikoranabuhanga no kujya ku cyicaro cya Genesis TV ku Muhima.
Niragire watangiye gukina filime mu 2008 kugeza ubu amaze kugaragara mu zirenga zirindwi, yakuze yumva afite inzozi zo kuba umunyamakuru no gukora mu ndege.
Genesis TV ni televiziyo yibanda ku myidagaduro, ubukerarugendo n’inkuru z’ikoranabuhanga.
Abiyandikishije bazajya banyura hano


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!