Iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2018, ryagiye rigaragaramo ibibazo byatumye ridakomeza kuba kugeza ubwo muri uyu mwaka hahujwe imbaraga zikomeye mu rwego rwo kuritegura neza.
Miss Burundi iri gutegurwa na ‘SS Entreprise’ ifatanyije n’umuryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika uharanira iterambere ‘OPDAD’.
Uyu muryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika uharanira iterambere kwinjira muri Miss Burundi si impanuka, umufasha wa Perezida w’u Burundi Angélique Ndayishimiye ni we muyobozi wawo.
Usibye uyu muryango, ‘SS Entreprise’ izafatanya na Minisiteri y’ubucuruzi, gutwara abantu n’ibintu inganda n’ubukerarugendo.
Mu ntangiriro za Gashyantare 2021 nibwo hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo gushakisha umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Burundi, mu birori byitabiriwe n’umufasha wa Perezida wa Repubulika.
Kwiyandikisha muri iri rushanwa byatangiye tariki 2 Gashyantare bikazarangira tariki 25 Gashyantare 2021.
Abakobwa bifuza guhatanira ikamba rya Miss Burundi, basabwa kuba bararangije amashuri yisumbuye, bafite ibyangombwa by’iki gihugu, ashobora kwisobanura mu Kirundi n’Igifaransa, kandi yararangije amashuri yisumbuye. Agomba afite hagati y’imyaka 18 na 25.
Agomba kandi kuba atari munsi ya metero 1.65 no kuba atarengeje ibiro 65. Ntagomba kuba yarashatse, yarabyaye cyangwa yarakatiwe n’urukiko.
Irushanwa rigiye kongera kuba nyuma yo kurisubika mu mwaka wa 2020 kuko ryari riteguye nabi. Abaritegura bari basabwe kwitonda bagashyira imbaraga mu ry’ubutaha.
Mu 2019 nabwo ibirori bya Miss Burundi byahagaritswe ku munota wa nyuma nabwo bitewe no kutumvikana hagati y’abateguraga irushanwa n’abahataniraga amakamba.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!