00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibaruwa ifunguye mukuru wa The Ben yandikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 January 2022 saa 04:40
Yasuwe :

Byiringiro Dan, umuhanzi wanyuze mu itsinda rya B Gun akaba na mukuru wa The Ben, yandikiye ibaruwa ifunguye abakunzi b’umuziki n’Abanyarwanda muri rusange abasaba gushyira hamwe bagashyigikirana kugira ngo umuziki w’u Rwanda wambuke imipaka.

Ubwo hasohokaga indirimbo ‘Why’ ya The Ben na Diamond bamwe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje kutishimira uko yashyizwe kuri shene ya Youtube ya Diamond.

Hari n’abagaragazaga iki cyemezo nk’imbaraga nke za The Ben imbere ya Diamond.

Mu ibaruwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Byiringiro yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiye gushyigikirana kugira ngo abahanzi bari ku rugamba rwo kwagura umuziki w’u Rwanda babashe kurutsinda.

Uyu mugabo nawe usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati “Mpamyako u Rwanda rufite impano, ariko uruganda rw’imyidagaduro ruracyari kwiyubaka ndetse ni n’urugendo rurerure.”

Byiringiro yabanje gushimira abahanzi barimo na murumuna we bakomeje kugaragaza ubushake mu kugerageza kuzamura ibendera ry’u Rwanda binyuze mu buhanzi bwabo.

Bitewe n’uko hakiri urugendo rwo guteza imbere imyidagaduro y’u Rwanda, Byiringiro ahamya ko hakwiye uruhare rwa buri muntu mu gushyigikirana kugira ngo hagire intambwe igerwaho.

Ati “Ndashimira abahanzi b’u Rwanda akazi bakomeje gukora, icyakora twigereranyije n’abaturanyi bacu turacyari bato cyane, rero iki ni igihe cyo gushyigikirana, abantu bakareka amashyari no kwigira nyirandabizi.”

Uyu mugabo yagaragaje ko uru rugamba abahanzi bariho ataribo gusa bari kurwirwanira cyane ko atari nabo bazasarura imbuto zizarweraho ahubwo agaragaza ko abazaza mu myaka iri imbere aribo bazabyungukiramo.

Byiringiro yanaboneyeho kugaragaza icyo atekereza ku gushyira indirimbo ‘Why’ kuri shene ya Youtube ya Diamond.

Ati “Njye sindi umuvugizi wa The Ben nta n’inyungu ze mpagarariye, ariko mbona yarabikoze mu rwego rwo kwitangira umuziki w’u Rwanda.”

Byiringiro yagaragaje Diamond nk’umuhanzi ukomeye ku Isi, ufite abamukurikira benshi, bityo The Ben akaba yarahisemo kuhacisha indirimbo ye mu rwego rwo kugaragaza ko mu Rwanda hari impano kandi zibishoboye.

Ati “Diamond yamuritse itara ku ruganda rw’imyidagaduro y’u Rwanda kugira ngo Isi yose imenye ko hari abanyempano. Aho gukwena The Ben twakabaye tumushimira kuko nubwo yaba atari we uzabyungukiramo, bishobora kuzaha umugati barumuna be n’abazabakomokaho.”

Byiringiro Dan yasabye abakunzi b'umuziki gushyigikira abahanzi bari mu rugamba rwo kwagura umuziki nyarwanda bakawugeza ku ruhando mpuzamahanga
The Ben aherutse gushyira hanze indirimbo 'Why' yakoranye na Diamond

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .