Ibiteye amatsiko ku buzima bwa Bishop Gafaranga umunyarwenya umaze kuzamura izina rye mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Umwuga wo gusetsa uri kuzamukana imbaraga mu Rwanda aho hasigaye haba ibitaramo byabyo bikitabirwa cyane ndetse uko bisimburana hagenda hagaragaramo impano nshya. Umwe mu banyempano muri uyu mwuga bagezweho yitwa Bishop Gafaranga.

Habiyaremye Zacharie usanzwe ari umucuruzi w’inkweto mu Mujyi wa Kigali yakuranye impano yo gutera umusingo ariko atazi ko izamubyarira kwamamara.

Kuri ubu benshi bazi Habiyaremye nka Bishop Gafaranga, umunyarwenya ukunze gukina yigana aba pasiteri ndetse urwenya akoze akenshi ugasanga rukurikirwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.

Bishop Gafaranga yatangiye ibyo gusetsa muri Werurwe 2019, bivuze ko nta n’umwaka aruzuza akora aka kazi, iyo muganiriye akubwira ko gukunda gusetsa cyane ari cyo gusa cyatumye yisanga abikora.

Ati “Kuva na cyera nari mfite impano ariko ntarayisobanukirwa, hari abantu bakundaga ko tujyana mu kabari bakaba banagura ariko nkabaterera umusingo. Nkajya mbona abantu barashaka kwicara ahantu ndi ngo ndyoshya ibiganiro.”

Abajijwe uko yisanze mu mwuga wo gusetsa yagize ati” Nakoze akantu k’amashusho ndi mu kazi mu mujyi (aho asanzwe acururiza inkweto ari nabyo bimutunze) nagashyize kuri WhatsApp bamwe bambwira ko nasaze, mpita ngakuraho. Hari umuntu umwe wari wagafashe aragakwirakwiza mbona karakunzwe ntangira ubwo.”

Uyu mugabo yahishuriye IGIHE ko yubatse afite umugore n’abana batatu.

Usibye abantu basanzwe bamufashe nk’umusazi ,ubwo yatangiraga gukina ngo no mu rugo iwe batangiye bamubona gutyo.

Nubwo ari mushya mu ruganda rwo gusetsa avuga ko hari inyungu yatangiye kubikuramo bityo abona ko hari icyizere cy’imbere hazaza, nubwo atazi ngo ni ryari cyangwa ingano, ashimangira ko ahazaza he nk’umunyarwenya ari heza.

Bishop Gafaranga ashima bikomeye umugore we, ahamya ko ari mu bamutera imbaraga z’ibyo akora kandi akamuba hafi umunsi ku wundi. Iwe mu muryango ngo arashyigikiwe dore ko n’umuhungu we w’imfura yamaze gufata izina rya Gafaranga kubera gukunda urwenya rwa se.

Ubusanzwe Bishop Gafaranga ahamya ko we ahindukana n’ibihe, ati”Iyo ndi mu gusetsa mba umunyarwenya, iyo ngeze mu rugo mba umupapa, nagera ahandi nkaba uwo ngomba kuba we.”

Usibye inyungu z’amafaranga, asanga hari inyungu zikomeye agirira mu mwuga wo gusetsa, ati “Iyo ngiye gushaka n’indi serivisi barambona bati dore wa munyarwenya, bakamfasha kandi banyishimiye nk’umuvandimwe.”

Bishop Gafaranga abajijwe niba nta na rimwe arahura n’ingorane kubera abakirisitu bashobora kumwibeshyaho bitewe n’urwenya akina akaba yafatwa nk’ushaka kugoreka ijambo ry’Imana, yabihakanye ahubwo avuga ko hari benshi bamweretse ko bakunda urwenya rwe.

Yagize ati”Abaramuka babikoze ni abatazi ijambo, riragororotse nibo baba bagoramye. Ijambo ry’Imana rivuga ko ryubatse ku rutare nta muntu warinyeganyeza. “

Uyu mugabo avuga ko hari ibyo akina kenshi agasanga bihuye n’ukuri kw’ibiba mu buzima busanzwe ndetse bamwe mu bahuye nabyo bakamusaba guhura ngo bamuhe ubuhamya. Iki we akagifata nk’imbaraga zituma aguma muri uyu mwuga.

Reba ikiganiro kirambuye twagiranye na Bishop Gafaranga

Bishop Gafaranga umwe mu banyarwenya bari kuzamuka neza muri iki gihe
Iyi ni ifoto yo mu mashusho Bishop Gafaranga yifashishije yinjira mu mwuga wo gusetsa hari muri Werurwe 2019 mu iduka rye ry'inkweto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .