Ni ibirori bizitabirwa n’ibyamamare birimo umuhanzi La Fouine, Miss Zozibini Tunzi wabaye Miss Universe 2019 n’abandi benshi bazaba bitabiriye umugoroba wo gusabana uzacurangamo abahanzi barimo Vasti Jackson ukomoka muri Amerika.
Kwinjira muri ibi birori bizatangira saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba bizaba ari ubuntu, buri wese akaba afunguriwe imiryango mu mugoroba wo gusabana n’ibyamamare byitabiriye iserukiramuco ‘Africa in colors’.
Iserukiramuco rya ‘Africa in colors’ rigiye kubera i Kigali kuva ku wa 30 Kamena 2022 kugeza tariki 3 Nyakanga 2022 byitezwe ko rizitabirwa n’abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda, Afurika ndetse n’Isi.
Byitezwe ko kuri uyu wa 30 Kamena 2022 muri Kigali Radisson Blu hazabera igitaramo cyo guha ikaze abashyitsi bitabiriye iri serukiramuco, kikazacurangamo DJ Toxxyk.
Kwinjira muri iki gitaramo kizaba ari icya mbere mu iserukiramuco rya ‘Africa in colors’ bizaba ari ibihumbi 10Frw.
Kuwa 1 Nyakanga 2022 umunsi hazafungurwa ku mugaragaro iri serukiramuco, hitezwe ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibiganiro bizatangwa n’abahanga mu by’imyidagaduro biyambajwe, nyuma y’izi nama bakazahurira kuri ONOMO Hotel mu mugoroba wo gusabana.
Ku wa 2 Nyakanga 2022 uretse ibikorwa binyuranye bizaba biranga iri serukiramuco, hitezwe igitaramo gikomeye kizabera muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali ahazaririmba abahanzi barimo; La Fouine, Riderman, Afrique, Chris Hat na Angel Mutoni.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 7Frw ku bari kugura amatike mbere, ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi 20Frw mu myanya y’icyubahiro.
Tariki 3 Nyakanga 2022 byitezwe ko aribwo iserukiramuco ‘Africa in colors’ rizaba risozwa nyuma y’igitaramo kizahuza abahanzi barimo; Magic System, Ariel Wayz, Kenny Sol, Okkama, Chris Eazy n’abandi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!