00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo byarangijwe n’imiborogo: Ibyo wamenya ku bitaramo byaguyemo abantu (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Ugushyingo 2021 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Mu 1983, Orchestre Impala yamamaye mu Rwanda yakoze igitaramo gikomeye i Nyamagabe kugera aho abantu bamwe bagiye mu biti, umwe arahanuka arapfa.

Icyo gihe Impala yashatse guhagarika igitaramo ariko abafana bati “Nta cyabuza Impala Gucuranga”. Na The Ben mu 2009 yakoze igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise ‘Amahirwe ya mbere’ ariko kiburizwamo kubera umuvundo w’abakunzi be.

Si mu Rwanda gusa urukundo rw’abafana rwigaragaza cyane mu bitaramo kuko hanze ho usanga umuvundo uhitana benshi bashaka kwegera urubyiniro ngo bakabye inzozi zabo bakore nibura mu ntoki z’abahanzi baba barifuje kera kubona imbonankubone.

IGIHE yakusanyije inkuru z’ibitaramo byabaye bikarangizwa n’amarira bitewe n’uru rukundo rw’abafana bateza umuvundo bashaka kureba abahanzi bihebeye.

Si rwo gusa ariko, hari n’ibindi turagaragaza byagiye bigwamo abantu bitutse ku mutekano muke n’izindi nsanganya.

1. Inkongi y’i Cromañón

Ni inkongi y’umuriro yafashe akabyiniro ka Cromañón muri Argentine. Iyi nkongi yahitanye abantu 194 yaRepública baye ku wa 30 Ukuboza 2004 mu i Buenos Aires.

Mu ijoro ryabanje aka kabyiniro kari kuzuye abantu 3000 bari baje mu gitaramo cy’itsinda rya Callejeros. Aba bantu bendaga gukuba inshuro eshatu abari basanzwe bajya muri aka kabyiniro.

Aka kabyiniro kari gasanzwe gafite ibibazo bijyanye n’umuriro w’amashanyarazi ari nabyo byagatwitse.

2. Akabyiniro ka Beverly Hills Supper Club kafashwe n’inkongi

Ni ibibazo by’inkongi byafashe aka kabyiniro ku wa 28 Gicurasi 1977 mu Mujyi wa Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abantu 165 icyo gihe barapfuye.

Mu gihe iyi nkongi yabaga hari hari ibikorwa bitandukanye birimo n’igitaramo cya John Davidson. Icyateye iyi nkongi ntabwo kigeze kimenyekana.

Ahabereye iyi mpanuka y’inkongi hari abantu bagera ku gihumbi nyamara haragombaga kuba harimo 600.

Umukozi wo muri aka kabyiniro mbere y’uko inkongi igera mu cyumba cyari giteraniyemo abantu benshi yatanze itangazo ko hari gushya bityo abazi ubwenge bashobora gushaka uko basohoka.

Bamwe barasohotse abandi babifata nk’ibisanzwe. Ubwo umuriro wageraga mu cyumba barimo bahise bajya ku gitutu batangira umubyigano wo gushaka uko basohoka bituma benshi muri bo bagira ibibazo byanatumye bapfa.

3. Inkongi yibasiye Station Nightclub

Ni inkongi yafashe akabyiniro ka Station Nightclub ku wa 20 Gashyantare 2003, yahitanye abantu 100 mu Mujyi wa West Warwick muri Leta ya Rhode Island muri Amerika.

Abari bateraniye ahabereye iyi mpanuka bari bagiye mu gitaramo kureba itsinda rya Rock rya Great White.

Umwe mu bari bagize itsinda yaciriye amarenga abafana ko haba hari ikibazo ntibabimenya nyuma baje kwisanga amahitamo basiranye ari ugushaka uko basohoka. Havutse umuvundo ukomeye ari nawo watumye bamwe bakomereka abanda bakahasiga ubuzima.

4. Abantu 66 bapfiriye muri Santika Nightclub

Ni inkongi y’umuriro yabaye muri Thailand mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Bangkok. Ibi byabaye ku wa 1 Mutarama 2009. Icyo gihe abantu 66 bahasize ubuzima.

Ntabwo icyateye inkongi y’umuriro muri Santika Nightclub kigeze kimenyekana mu gihe ibihumbi by’abantu byari biri kwishimira intangiro z’umwaka mushya.

Bamwe bavuga ko inkongi yaba yaratewe n’ibishashi by’umuriro byarashwe aba bantu bishimira intangiro z’umwaka mu gihe abandi bavuga ko bishobora kuba byaratewe n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.

Aka kabyiniro kabarizwagamo igikoresho kimwe cyifashishwa mu kuzimya umuriro ndetse kari gafite ibyangombwa mpimbano kugira ngo kabashe gukora. Aho abantu basohokera ku munsi inkongi y’umuriro yabaga, hari hafunzwe kugira ngo abakiliya bari barimo bataza gutaha batishyuye.

5. Ukurasa muri Route 91 Harvest music festival

Ni ukurasa kwabaye mu iserukiramuco rya Route 91 Harvest music festival muri Las Vegas, muri Leta ya Nevada muri Amerika ku wa 1 Ukwakira 2017. Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abakunzi ba Country Music.

Abapfuye bishwe n’umwiyahuzi witwaga Stephen Paddock wari umugabo w’imyaka 64, warashe urufaya rw’amasasu abari bitabiriye iki gitaramo bigatuma 61 bahasiga ubuzima mu gihe abarenga 800 bahagiriye ibikomere.

6. Inkongi y’umuriro ahitwa Ghost Ship

Inkongi y’umuriro yafashe ahitwa Ghost Ship mu Mujyi wa Oakland Leta ya California muri Amerika mu gihe hari habereye igitaramo ku wa 2 Ukuboza 2016. Abantu 36 bahasize ubuzima abandi barakomereka.

Aha ntabwo higeze hamenyekana icyatumye hashya bikagera ubwo abantu bahasiga ubuzima.

7. Igitero cyagabwe muri Manchester Arena

Ni ukurasa kwabayeho ku wa 22 Gicurasi 2017 ubwo umuhanzikazi "Ariana Grande" Butera wamenyekanye nka Ariana Grande yakoreraga igitaramo mu Mujyi wa Manchester mu Bwongereza.

Iki gitero cyagabwe mu gihe uyu muhanzikazi yari mu bitaramo bizengeruka ibihugu bitandukanye mu cyo yari yise ’Dangerous Woman Tour’, ubwo yamenyekanishaga album ye yagiye hanze mu 2016 yise ’Dangerous Woman’.

Iki gitero cyaguyemo abantu 22 , mu gihe abandi 1.017 (barimo 112 bavuwe bagakira) bahangirikiye.

8. Love Parade

Ni iserukiramuco ryahariwe cyane abakunda Electronic Music Dance ryatangijwe mu 1989, ribera mu mijyi itandukanye mu Budage.

Bitandukanye n’uko ubusanzwe ryabagaho rikarangira nta kibazo abitabiriye bahuye nacyo, ku wa 25 Nyakanga 2010 si ko byabagendekeye kuko bamwe bahasize ubuzima ubwo bitabiraga iryari ryabereye mu Mujyi wa Duisburg.

Icyo gihe 21 bapfiriye muri iki gitaramo, mu gihe 500 bahakomerekeye biturutse ku mubare munini w’abari ahabereye igitaramo. Abari bitezwe muri iki gitaramo bagombaga kuba ari ibihumbi 800 mu gihe polisi yo yari izi ko nibura baraba ari ibihumbi 400.

Kugira ngo umubare urenga miliyoni y’abitabiriye, bamwe bangiwe kwinjira bahitamo guca inzira yo mu buvumo yari ihari bajya mu gitaramo, ari nayo ntandaro yo kuzura ku kigero cyo hejuru kwacyo.

9. Impfu muri Mawazine music festival na The Who

Ibi bitaramo byombi bihuriye ku kuba byaraguyemo abantu 11. Iki cya Mawazine music festival cyabereye muri Maroc ku wa 23 Gicurasi 2009 mu Murwa Mukuru w’iki gihugu wa Rabat.

Hari ku munsi wa cyenda w’iserukiramuco ryari rigamije kugaragaza isura ya Maroc nk’igihugu giteye imbere. Ku iri joro rya nyuma ry’iri serukiramuco nibwo abantu bapfuye.

The Who cyo ni igitaramo cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Ohio ahitwa Riverfront Stadium ku wa 3 Ukuboza 1979. Amatike 18.000 yari yagurishijwe gusa hari hateganyijwe abapolisi 25 bo kurinda abitabiriye.

Inzugi zagombaga kuba zifunguye mu masaha ya kare y’umugoroba ariko byageze saa moya na 45 abitabiriye bamwe bakiri hanze.

Ubwo abari bitabiriye bari hanze bumvise iri tsinda ry’Abongereza rya Who riririmba ryitoza uko riraza kwitwara ku rubyiniro (Sound check) bagira ngo igitaramo cyatangiye ni ko kwisunika bagana imbere babyigana bituma abantu bamwe bahasiga ubuzima.

10. Roskilde Festival

Ni igitaramo cyabaye ku wa 30 Kamena 2000 ahitwa Roskilde muri Denmark. Cyaguyemo abantu icyenda abandi barakomereka.

Gupfa kw’aba bantu kwaturutse ku mubyigano waje ubwo itsinda ry’Abanyamerika ryitwa Pearl Jam ryari rigiye ku rubyiniro. Icyo gihe abantu babyiganye bashaka kujya imbere bituma bamwe bahera umwuka ibyari ibyishimo bihinduka imiborogo.

Mu ndirimbo bise ‘Love Boat Captain’, itsinda rya Rock rya Pearl Jam ryaririmbyemo rigaragaza ko hari inshuti icyenda ryabuze ritigeze rica iryera na rimwe.

11. Astroworld Festival

Ni cyo gitaramo giheruka gupfiramo abantu. Iki cyabaye tariki 5 Ugushyingo 2021, cyari icy’Umuraperi w’Umunyamerika Jacques Bermon Webster II, wamenyekanye nka Travis Scott.

Ni mu iserukiramuco rya Astroworld ryabereye i Houston muri Leta ya Texas muri Amerika ryatangijwe na Travis Scott mu 2018.

Uyu mwaka hari hitabiriye abantu barenga ibihumbi 50. Muri abo umunani bahasize ubuzima mu gihe abandi barenga 300 bahakomerekeye ndetse bamwe bakaba bakirembeye mu bitaramo.

Intandaro y’imfu z’aba bantu ni umubyigano wabayeho ubwo Travis Scott yajyaga ku rubyiniro.

Travis Scott aheruka gukora igitaramo cyaguyemo abantu umunani, abandi bakaba bakirembye
Umuvundo niwo wabaye intandaro y'impfu mu gitaramo cya Travis Scott

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .