Iby’ingenzi ku gitaramo cyo kurwanya coronavirus The Ben yahuriyemo n’ibyamamare muri Afurika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Kamena 2020 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 31 Kamena 2020 nibwo abahanzi b’ibihangange muri Afurika bakoze igitaramo cyanaririmbyemo The Ben nk’umunyarwanda rukumbi wagitumiwemo.

The Ben yongeye amateka ku yandi nyuma yo gutumirwa mu gitaramo “Covid-19 Hope for Africa Concert” cyahurijwemo abahanzi b’ibyamamare muri Afurika.

Iki gitaramo cyatangiwemo ubutumwa butandukanye bw’uburyo abatuye umugabane wa Afurika bakwiriye kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Gukaraba intoki kenshi n’amazi meza ndetse n’isabune, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no kubahiriza amabwiriza atangwa na Leta zitandukanye byari byiganje mu butumwa bwatangwaga n’abantu batandukanye b’ibyamamare muri Afurika yaba; Muri Politike, Ubucuruzi, umuziki, filime ndetse n’imikino itandukanye.

Nyuma yo kumva ubutumwa bw’abantu banyuranye hanyuragamo umuziki w’akanya gato mu rwego rwo kugira ngo abantu batarambirwa no kumva ubutumwa.

The Ben yahawe amasegonda 16 ayaririmbamo agace gato k’indirimbo “Can’t get enough” yakoranye na Otile Brown wo muri Kenya.

Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo guhuza abaturage ba Afurika muri rusange muri ibi bihe uyu mugabane n’isi bihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Usibye The Ben hari hatumiwe abandi bahanzi bakomeye nka;Ykee Benda,Praiz wo muri Nigeria,Tiwa Savage,2Baba, Jose Chameleone,Davido, Tekno, Flavour, n’abandi.

Iki gitaramo gikurikiye ibindi The Ben aheruka kwitabira nka One Africa music Festival yitabiriye umwaka ushize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ikindi yakoreye i Dubai.

Muri ibi bitaramo The Ben yakoze yaba muri Amerika ndetse na Dubai yabihuriyemo n’abandi bahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika.

Reba uko iki gitaramo cyagenze

The Ben yaherukaga guhurira na benshi muri aba bahanzi mu gitaramo cya "One Africa Music Fest" cyabereye i Dubai mu mpera za 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .