00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Lynda Ddane, Umunyarwandakazi uri mu banyamakuru bagezweho muri Uganda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 August 2022 saa 10:08
Yasuwe :

Lynda Ddane ni izina ritazwi na benshi mu Rwanda ariko ribitse ku mitima ya benshi mu bakurikirana imyidagaduro yo muri Uganda cyane ko ari umwe mu banyamakuru bagezweho muri iki gihe.

Uretse akazi k’itangazamakuru akorera kuri NTV, televiziyo ikunzwe cyane muri Uganda na KFM nka radiyo ikundirwa gucuranga imiziki muri iki gihugu, Lynda Ddane azwi nanone nk’umuhanga mu kuyobora ibirori.

Ibi ni nabyo byatumye atumirwa kuyobora ibitaramo by’Iserukiramuco ‘ATHF’ riri kubera i Kigali ku wa 12-13 Kanama 2022.

Ni iserukiramuco riri kuba bwa mbere, ariko ryatumiwemo abahanzi b’amazina akomeye barimo Sheebah Karungi na Kizz Daniel baturutse hanze y’u Rwanda.

Uyu mukobwa ukundirwa ijwi rye ryiza n’ikimero cye ubusanzwe yitwa Uwamahoro Lynda Ddane, akaba Umunya-Uganda ariko uvuka ku babyeyi b’Abanyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari ageze i Kigali kuri uyu wa 12 Kanama 2022, Lynda Ddane yavuze ko iteka iyo ari i Kigali, aba yiyumva nk’uri mu rugo kuko ari igihugu cyamubyariye ababyeyi.

Ati “U Rwanda ni igihugu nkunda, iyo mpageze mba numva ndi iwacu, aha niho ababyeyi bavukiye. Benshi ntabwo bazi ko nkomoka ku babyeyi b’abanyarwanda.”

Umwuga w’itangazamakuru Lynda Ddane yawutangiye mu 2018 kuri Urban TV yo muri Uganda aho yakoze amezi make mu kiganiro Campus 101.

Nyuma y’amezi abiri gusa UBC TV yaje kumubengukwa atangira kujya akorayo ikiganiro nka Jam 101 yari ahuriyemo na Calvin da Entertainer.

Muri Gicurasi 2019 ni bwo Lynda Ddane yaje kurambagizwa ndetse anegukanwa na NTV aho yatangiye akora ikiganiro NTV The Beat baza no kumwongereraho icyitwa NTV Dance Party.

Ibi biganiro by’umuziki biri mu bikunzwe kuri NTV byatumye uyu mukobwa aba ikimenyabose mu bakunzi b’umuziki muri Uganda.

Lynda Ddane afite umwihariko wo gufatanya gukorera Televiziyo na radiyo zikomeye muri Uganda.

Kuva mu 2019 Lynda Ddane yatangiye gukora ikiganiro ‘Breakfast in the city’ kuri City Radio yo muri Uganda, aha akaba yarahavuye mu 2021 ubwo yari yerekeje kuri KFM anakorera kugeza magingo aya.

Ubwo Lynda Ddane yari amaze kwamamara, yahise atangira umwuga wo kuyobora ibitaramo, kuri ubu ni umwe mu bakunze kwiyambazwa ngo ayobore ibitaramo bikomeye.

Lynda Ddane n’abo bakorana kuri NTV bakira muri studio Kenny Sol

Uwamahoro Lynda Ddane ni Umunyarwandakazi uri mu banyamakuru bagezweho muri Uganda
Lynda Ddane yatumiwe mu Rwanda kuyobora ibitaramo by'Iserukiramuco 'ATHF'
Uretse NTV agaragaraho, Lynda Ddane anakorera na KFM yo muri Uganda
Lynda Ddane ni umwe mu banyamakuru bakundirwa bikomeye amajwi yabo
Kimwe mu byo Lynda Ddane akundirwa harimo n'ikimero cye
Lynda Ddane akunze kwiyambazwa mu kuyobora ibitaramo binyuranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .