00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cya Koffi Olomide i Kigali gikomeje gukurura impaka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 07:04
Yasuwe :

Igitaramo cya Koffi Olomide gikomeje gukurura impaka mu bakunzi b’umuziki n’abaharanira uburenganzira bw’abagore batifuza ko uyu muhanzi ataramira mu Rwanda kandi akurikiranyweho ibyaha byo guhohotera abagore.

Koffi Olomide utegerejwe kuririmba i Kigali tariki 4 Ukuboza 2021 akomeje guteza impaka mu bakurikira imyidagaduro, ahari umubare w’abakomeje gusaba ko igitaramo cye cyahagarikwa.

Bimwe mu byo abifuza ko iki gitaramo cya Koffi Olomide gihagarikwa bashingiraho ni ibyaha uyu muhanzi yagiye ashinjwa n’abagore yahoze akoresha mu kuririmba no kubyina, aho bamushinja kubafata ku ngufu no kubahohotera abakubita.

Hari ibindi bivugwa ko yagiye akorana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa batujuje imyaka y’ubukure, nubwo avuga ko atari azi ko batayujuje.

Mu kwezi gushize, Koffi Olomide yasabiwe n’abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yasabye ko iki gitaramo cyasubikwa kuko nk’u Rwanda ruha ijambo abagore rudakwiye no guha ijambo uwabahohoteye.

Yagize ati “Kumwemerera gutaramira hano, cyane cyane muri iyi minsi, ni nk’aho tuba twimye agaciro aba bahohoterwa…ni nk’aho tuba tuvuze tuti ’ntitubyitayeho.’”

Undi yagize ati “Niba yarahamijwe n’inkiko icyo cyaha, igihugu cyacu kikaba kivuga ko kiri mu birwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntabwo bitanga isura nziza kuri twe!”

Rudatsimburwa Albert nawe yavuze ko Igihugu nk’u Rwanda giharanira uburenganzira bw’abagore kidagakwiye kwakira uyu muhanzi ukurikiranyweho ibyaha byo kubahohotera.

Yagize ati “Nizere ko iki gitaramo kigiye gusubikwa, kizasiga isura mbi, tugomba guhagarara ku ndangagaciro zacu. Nyuma y’inama y’i Kinshasa (yagarutse ku ruhare rw’abagabo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore) dushobora kwakira gute umuntu uri mu bashinjwa guhohotera abagore.”

Amategeko abivugaho iki?

Nyuma yo kumva izi mpaka, IGIHE yifuje kumenya icyo amategeko avuga ku kibazo cya Koffi Olomide.

Me Bayisabe Irene usanzwe amenyerewe mu manza zirimo ibyamamare mu Rwanda, yavuze ko mu buryo bw’amategeko nta cyakabaye kibuza Koffi Olomide gutaramira mu Rwanda.

Ati “Mu ngingo ya 11 y’amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu (Déclaration universelle des droits de l’homme) u Rwanda rwashyizeho umukono, bavuga ko umuntu wese aba ari umwere iyo nta rukiko ruramuhamya icyaha ngo rumukatire mu rubanza rwakozwe mu mucyo hubahirijwe uburenganzira bwe.”

Ashingiye kuri iyi ngingo, Me Bayisabe asanga nta cyabuza Koffi Olomide gukorera igitaramo i Kigali cyane ko kugeza ubu nta cyemezo cy’urukiko kimubuza gukora imirimo imutunze cyangwa gisaba kumuta muri yombi.

Ibi byose bikomeje kuba mu gihe imyiteguro y’igitaramo cya Koffi Olomide igeze kure, kugeza ubu amatike yamaze gushyirwa ku isoko aho ari kugurwa kuva ku bihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, Ibihumbi 30Frw mu myanya y’icyubahiro, n’ibihumbi 50Frw mu myanya ya VVIP.

Uretse Koffi Olomide wamaze kwemezwa muri iki gitaramo, hamaze kongerwamo Yvan Buravan nk’umunyarwanda bazafatanya nubwo amakuru ahari avuga ko hari abandi bakiri mu biganiro n’abari gutegura iki gitaramo.

Nta gihindutse, Koffi Olomide ategerejwe gutaramira i Kigali tariki 4 Ukuboza 2021
Yvan Buravan yamaze kongerwa mu gitaramo cyatumiwemo Koffi Olomide

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .