Bigusaba kuba ufite murandasi igenda neza ubundi ukabasha gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’inkumi runaka, kuko umwe wogaga saa Moya iyo wongeye kureba uhita umenye ifunguro rya mu gitondo yafashe.
Uko ukomeza gukurikirana umenya uko umunsi we wagenze ndetse ukamenya aho yagiye n’abo bahuye. Ubu byaroroshye aho umuntu ukurikira kuri uru buga uba umuzi neza n’abo mu muryango we wahura na nyina uti dore umubyeyi wa kanaka!
Instagram ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zatumye abantu barushaho kwegerana cyane kurenza uko byari bisanzwe, bitewe n’uburyo abayikoresha basangiza ababakurikira amakuru yabo ya buri kanya.
Amakuru atangwa na Napoleoncat igaragaza uko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa, agaragaza ko mu Rwanda mu 2021 Ukuboza Instagram yakoreshwaga n’abantu 326 700 bangana na 2.4% by’abaturage bose. Muri bo 64.3%, ni abagabo.
Igaragaza kandi ko uru rubuga ari urwa kabiri mu gukoreshwa cyane mu Rwanda nyuma ya Facebook ikoreshwa n’abarenga ibihumbi 900.
Benshi mu bakoresha Instagram cyane kandi bagakurikiranwa ni abakobwa b’ikimero basangiza abantu amafoto n’amashusho yabo, agaragaza ubwiza bwabo burangaza benshi.
Hari abakobwa bazwi kandi nta kindi kintu bakoze usibye kuzunguza umubyimba ku mbuga nkoranyambaga. Hari bamwe basa n’abari barazihariye ariko ubu haje abashya batangiye kwibagiza abantu bamwe bari bamenyerewe.
IGIHE yabateguriye abakobwa icumi b’ikimero bari kubica bigacika kuri Instagram mu 2022.
Higa Sharon
Higa Sharon asanzwe azwi nk’umwe babyinnyi babigize umwuga. Uyu mukobwa ari mu basusurukije imbaga kuri Instagram mu 2021 bambukiranyije na 2022 kuko amafoto n’amashusho ashyiraho nta we bitagwaga mu jisho.
Uyu mukobwa akurikirwa n’ibihumbi 144 kuri uru rubuga we, agakurikira abantu 316. Amaze gushyiraho posts 326 kuva yatangira gukoresha uru rubuga.
Higa akunda gusangiza ubuzima bwe abamukurikira ndetse n’amashusho yifata ari kubyina indirimbo zigezweho. Ikindi gituma abumukirikira batamukuraho ijisho ni imyambarire ye.
Uyu mukobwa yavuzwe cyane mu Ukuboza 2021 ubwo umuhanzi wo muri Nigeria Rema yazaga gutaramira i Kigali akamufasha kubyina indirimbo yitwa Soundgasm mu buryo butamenyerewe ku Banyarwandakazi.
Kubera gukoresha uru rubuga byatumye abona amwe mu masoko yo kwamamaza ibigo bikomeye nk’iduka rya MINISO rikorera i Kigali n’ibindi.




Ange Karangwa
Ange Karangwa ni umwe mu bakobwa bashya b’ikimero babica bigacika kuri Instagram kuko akurikiranwa n’ibihumbi 113 we agakurikira abantu 44 gusa. Kuva yajya kuri uru rubuga amaze gushyiraho posts 69.
Bitewe n’imiterere y’umubiri w’uyu mukobwa n’inseko ye ikeye, byatumye yigarurira abakoresha uru rubuga kuko iyo ashyizeho ifoto cyangwa amashusho usanga byakunzwe n’ibihumbi.
Ubu bwamamare bwe bwamubyariye inyungu kuko ubu yamamariza ikigo cya Infinix akaba yarigeze no kwamamariza uruganda rukora impapuro z’isuku rwa Tamu sanitary pad.



Sonia Ufitinema
Ufitinema Sonia ni umwe mu bakobwa bavugishije benshi amangambure kuri Instagram mu 2021 bagikomeje n’ubu. Abakurikira uyu mwari w’ikimero banyurwa n’imiterere n’imyambarire ituma abagabo batamukuraho ijisho.
Uyu mukobwa usanzwe utanga ubujyanama ku bijyanye no kugabanya ibiro, ntabwo ajya yicisha abamukurikira irungu kuko buri gihe abaha amafoto yambaye mu buryo bushitura ab’agakiza gake.
Ufitinema kuri Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 90 we agakukira 116.



Umukundwa Clemance Cadette
Umukundwa Clemance uzwi kuri Instagram nka Cadette ni umwe mu bakobwa b’ikimero bakomeje kwigaragaza kuri Instagram abinyujije mu mashusho n’amafoto by’agatangaza.
Cadette akurikiranwa n’abarenga ibihumbi 90 kuri uru rubuga we agakurikira 526. Ibi byamuhesheje amahirwe yo kwamamaza inzoga yitwa Kristoffel.
Umwaka ushize waramuhiriye kuko yagaragaye mu mashusho y’indirimbo zirimo Mali na Jowana za Confy na Njonogo ya K8 Kavuyo.



Patience Rusaro
Umwali Patience yamamaye kuri Instagram nka Patience Rusaro. Ni umwe mu bakobwa beza bari gusangiza abakurikirana amafoto aryoheye ijisho.
Rusaro akurikirwa n’abasaga ibihumbi 60 we agakurikira 283 gusa. Uyu mukobwa yahiriwe n’imbuga nkoranyambaga kuko ni umwe bamamariza Infinix Rwanda.



Mukangwije Rosine
Uburanga bwa Mukangwije Rosine buri mu bwavugishije benshi kuri Instagram mu 2021 na n’ubu mu ntangiriro za 2022. Byose biterwa n’amafoto asangiza ibihumbi bimukurikirana kuri uru rubuga.
Mukangwije wegukanye ikamba rya Miss Elegancy 2018, akurikiranwa n’abarenga ibihumbi 57 kuri Instagram we agakurikira abantu 31 gusa.
Mu Kwakira 2021 uyu mukobwa yakoze ubukwe na Chris umenyerewe mu kwambika ibyamamare.




Shazz
Kayesu Shalon Manzi yamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Shazz mu 2021 ni umwe mu bakobwa bagaragaje ubwiza bwabo ubudasiba kuri uru rubuga.
Shazz yamenyekanye ubwo bavugagwa ko yafungishije abarimo Davis D na Kevin Kade . Nyuma na we yafatiranye ubwo bwamamare ahera ko atangira kwigaragaza.
Uyu yaje kuvugwa mu rukundo na Ykee Benda ariko ntasiba gusangiza abarenga ibihumbi 40 bamukurikira kuri uru rubuga amafoto agaragaza imiterere n’uburanga bwe.



Unique Phoebe
Uwamahoro Phoebe yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Kuri Instagram akurikirwa n’abasaga ibihumbi 37 we agakurikira 344. Uyu mukobwa akomeje gusangiza ibi bihumbi amafoto agaragaza neza imiterere ye.
Phoebe yamamaye cyane ubwo yavugwaga mu rukundo na Rammy Galis ariko ubwiza n’imiterere ye bituma akurura imbaga kumukurikira buri munsi.




Keesha Kayirebwa
Kayirebwa Marie Paul ni umwe mu bakobwa bamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane mu 2021 bikaba byaraturutse ku ndirimbo ya Bruce Melody Ikinyafu yagiyemo.
Ibi yabiherekesheje amafoto n’amashusho birangaza benshi aza no kwitabira Miss Rwanda aho ubwamamare bwamusheje ikamba rya Nyampinga Uzwi kurenza abandi.
Keesha akurikiranwa n’abarenga ibihumbi 37 kuri Instagram we agakurikira 692 ahora asangiza ubuzima bwe bwa buri munsi.



Teta Gny
Teta ni umwe mu bakobwa babiciye bigacika ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda mu 2021 cyane kuri Instagram. Yamenyekanye cyane ubwo yavugwaga mu rukundo na Eddy Kenzo.
Uyu mukobwa ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 22 kuri uru buga ashyiraho amafoto arangaza benshi kuko yibanda kugaragaza bimwe mu bice by’umubiri we bikurura abagabo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!