Ni amagambo yandikiye umukunzi we DJ Julz abinyujije kuri Instagram mu rurimi rw’Icyongereza. Yahishuye iby’urukundo rwabo ndetse ashimira DJ Julz uko na we adahwema kurumugaragariza.
Ati “Isabukuru nziza nshuti yanjye magara, ndagukunda cyane kandi ntewe ishema nawe. Twavanye kure, warakoze kumba hafi, kuntera kwiyizera no kumbera umujyanama. Ndi umunyamahirwe kukugira nk’umufatanyabikorwa.”
Uyu mukobwa yakomeje agira ati “Imigisha ntabwo ituruka mu byo dutunze ahubwo ituruka mu bo turi kumwe. Warakoze kuza mu buzima bwanjye wowe kuboko kwanjye kw’iburyo. Ndagushimira ukuntu udasiba kunyereka urukundo no kunyitaho.”
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo byatangiye kumenyekana ko uretse kuba DJ Rugamba yaramaze kwihuza na DJ Julz bagakora itsinda rya ‘Boo’d up DJs’, no mu buzima busanzwe urukundo rwabo rugeze aharyoshye.
Icyo gihe uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko we na DJ Julz batangiye gukorana mu itsinda rya ‘Boo’d up DJs’ kuva muri Nyakanga 2021, icyakora ntiyahisha ko hagati yabo harimo n’umwuka w’urukundo nubwo atifuje kugira byinshi aruvugaho.
Henshi mu ho basigaye bacuranga, yaba DJ Julz na DJ Rugamba basigaye baba bari kumwe nk’itsinda rishya ry’aba DJs ryinjiye mu muziki w’u Rwanda.
DJ Julz yamenyekanye cyane akorana na Dream Team DJs, icyakora mu buryo butamenyekanye yaje kuyivamo atangira gukorana n’uyu mukobwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!