Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Meddy yashimiye umugore we bamaze umwaka basezeranye kuzabana akaramata, amwibutsa ko buri munsi urukundo rwabo rurushaho gukura.
Ati “Warakoze kumbera umwunganizi mwiza w’ubuzima bwanjye, ngukunda kurusha uko nagukundaga ejo hashize. Umwaka umwe urashize mu buziraherezo!”
Mu magambo ye, Meddy yashimiye The Ben wamufashije kuryoshya ibirori by’ubukwe bwe, ati “Nzahora mbigushimira!”
Ubutumwa bwa Meddy bwakurikiranye n’ubw’umugore we wagaragaje amarangamutima ye kuri uyu munsi bizihizamo umwaka bamaze babana nk’umugore n’umugabo.
Ati “Ndagushimira ko wabaye impamvu y’ibyishimo byanjye, singushimira gusa ko wambereye umugabo mwiza, ahubwo ndagushimira ko uri umubyeyi mwiza wa Myla. Habayeho igituma nongera guhitamo n’ubundi ni wowe nahitamo.”
Ku rundi ruhande ariko yaba Meddy n’umugore we bashimiye Cedru, umusore ufata akanatunganya amashusho wanabikoze mu bukwe bwabo. Bati “Warakoze guhuriza hamwe uru rwibutso.”
Mu mwaka bamaze barushinze, Meddy n’umugore we bibarutsemo imfura yabo.
Kuva yakora ubukwe kugeza ubu umwaka ushize, Meddy amaze gusohoramo indirimbo ebyiri harimo My vow na Queen of Sheebah zose yanafatiye amashusho mu birori by’ubukwe bwe.
Uretse kuba atarongeye gusohora indirimbo, hari amakuru yakunze kuvugwa ko yaba ari kugenza make umuziki we kuko yifuza kwinjira mu wo kuramya no guhimbaza Imana, icyakora we nta na kimwe arabitangazaho.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!