Indirimbo “Naremewe wowe” yarikoroje hagati ya Yverry na Alyn Sano

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukuboza 2019 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize nibwo Yverry yasohoye indirimbo nshya yise “Naremewe wowe”, uhereye ku izina ryayo ukagera ku ijambo ku rindi iyi ndirimbo imeze kimwe n’iyo Alyn Sano yasohoye muri Mutarama 2018 ku buryo byasize umwuka mubi hagati y’aba bahanzi.

Yverry mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko iyi ndirimbo yatangiye kuyikora mu 2017 itangirwa na musaza wa Alyn Sano nawe witwa Sano usanzwe utunganya indirimbo.

Bitewe n’uko atari yishimiye uko indirimbo yakozwe na Sano, Yverry avuga ko asa n’uwayirengagije akajya gukorana na Ishimwe Clement “Mbona dukundana” yanahise isohoka.

Nyuma yaje kujya gusubiramo ya ndirimbo yari yatangiranye na musaza wa Alyn Sano, ayikorana na Bob Pro kuko atari yishimiye uko uyu wa mbere yari yayikoze cyane ko yemeza ko yifuzaga gusohora indirimbo ifite uburyohe.

Icyo gihe na Bob Pro nawe ngo ntabwo yamuhaye ibyo yifuzaga bituma umushinga w’iyi ndirimbo awujyana kwa Pastor P, aba ariwe wamukoreye iyo yifuzaga.

Nyuma yo gukora iyi ndirimbo, Yverry avuga ko yatunguwe no kumva Alyn Sano yayisohoye, ibintu byatumye bagerageza kuvugana icyakora uyu muhanzikazi amumenyesha ko indirimo ari iye ndetse yanamaze kuyandikisha muri RDB.

Yverry avuga ko yababaye cyane yumvise aya makuru. Aba bahanzi bari batangiye kurebana ay’ingwe bitabaje inzego zihagarariye ubuhanzi harimo amafederasiyo anyuranye nk’iry’abahanzi n’iry’abatunganya indirimbo maze bagirana ibiganiro.

Yverry avuga ko icyo gihe yahawe uburenganzira bungana na 50 ku ijana kimwe na Alyn Sano bityo akaba ariyo mpamvu yasubiyemo iyi ndirimbo.

Ibi ariko Alyn Sano yabiteye utwatsi. Yahakaniye IGIHE ibyo kuba baragabanyijwe uburenganzira kuri iyi ndirimbo.

Ati "Twarahuye nibyo iyo nama yarabaye, gusa yibabeshya niba atabeshya nazane ibyangombwa by’ibyo avuga. Njye mfite ibyangombwa indirimbo ni iyanjye ijana ku ijana.”

Alyn Sano yakomeje ahamya ko indirimbo ari iye ndetse anavuga ko yayihawe na musaza we wari warayihimbiye Yverry nyuma ntibabashe kumvikana ku buryo itunganyije.

Ngo bananiwe kumvikana Yverry yanze gukomeza kuyikora bityo musaza we yumva ko indirimbo iri gukorerwa ahandi ahitamo kudapfusha ubusa indirimbo yihimbiye ayiha mushiki we.

Alyn Sano yemeza ko iyi ndirimbo ari iye mu buryo bwose, ati” Sinakora nkibyo akora ngo ngende mwita umujura, ahubwo wenda ni umufana wanjye wifuje gusubiramo indirimbo nakoze, sinzi niba nabyita cover cyangwa kunyigana.”

Uyu muhanzikazi ufata Yverry nk’umuhanzi mukuru ngo ntabwo yifuza kuba yahindura uko amufata bitewe n’iki kibazo ahubwo asanga bagakwiye kurenga ibi bagakora umuziki kuko ariwo abakunzi babo babakundiye.

Abajijwe niba adateganya kurega Yverry wavogereye igihangano cye, Alyn Sano yagize ati “Njye nkora umuziki sinava mu byo kwirirwa ndegana n’umuntu mfata nka mukuru wanjye mu muziki, ahubwo abakunzi banjye ngomba kubaha izindi ndirimbo.”

Yverry we abajijwe uko yakwiyakira igihe Alyn Sano yaba amureze mu nkiko yagize ati "Njye icy’ingenzi ni uko nishimye, ibindi byose ntacyo bimbwiye.”

Abajijwe niba ateganya gukora amashusho y’iyi ndirimbo Yverry yavuze ko atari ibintu yatekerejeho ariko naramuka abyemeranyijeho n’ikipe imufasha azayakora.

Ibi bije mu gihe Yverry aherutse gutangaza ko afite igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere tariki 14 Gashyantare 2020 ndetse na Alyn Sano akaba afite indirimbo nshya hanze yise “None”.

Reba "Naremewe wowe" yakozwe na Alyn Sano

Reba "Naremewe wowe" yakozwe na Yverry

Alyn Sano ahamya ko indirimbo ari iye ijana ku ijana
Yverry ngo nubwo yaregwa agahanwa ngo arabyiteguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .