00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo nshya zakunyura muri Week-End isoza Ugushyingo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 06:06
Yasuwe :

Mu mpera za buri cyumweru IGIHE yiyemeje gukora urutonde rw’indirimbo zitandukanye nshya z’abahanzi zaba iz’abakizamuka ndetse n’abamaze kubaka izina. Ni gahunda igamije guteza umuziki Nyarwanda imbere.

Uru rutonde rukorwa nta kindi gikurikijwe ahubwo ari ukureba gusa indirimbo zasohotse ziri mu njyana zitandukanye.

Indirimbo zihimbaza Imana

Nzashimira Imana yanjye

Manishimwe Bibiane ni umuhanzi n’umuririrmbyi w’indirimbo z’Imana muri Kiliziya Gatolika. Akora umuziki ku giti cye ariko abarizwa no muri Korali BUUIA ikorera ubutumwa muri Paroisse ya Sainte Famille.

Yabwiye IGIHE ko ‘Nzashimira Imana yanjye’ ari indirimbo yakoze yo kuzirikana ibyo abantu banyuramo byose ariko bakabinyuma bafashijwe n’Imana.

Nzashimira umuremyi

Ni indirimbo igamije gushimira Imana igihe cyose mu bihe byiza n’ibibi. By’umwihariko igaruka ku neza y’Imana n’uburyo yitangira abantu yaremye ikabamenyera icyo bakeneye cyose.

Yahimbwe na Chorale Saint Augustin yo muri Kiliziya Gatorika ikorera ubutumwa muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo. Iyi Korali iririmba indirimbo z’Imana zifite injyana inogeye amatwi, ikaba inafasha abageni bayitabaje mu kubaririmbira, igakora ibikorwa by’urukundo nko gusura abarwayi mu bitaro, kwamamaza ubutumwa muri gereza no gufasha abagororwa.

Halleluya

Ni indirimbo yo gushimira Imana yahimbwe na Nishimwe Jonathan[Jonathan Nish].

Jonathan Nish ni umuramyi akanahimbaza Imana mu ndirimbo, ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi. Yavukiye mu karere ka Rusizi, ubu afite imyaka 24. Yinjiye mu muziki mu 2018 akora indirimbo ya mbere yitwa ‘Uko yandyoheye’ afashijwe na Papi Clever n’abandi bakoranaga na we. Amaze gusohora indirimbo esheshatu ze bwite n’izindi eshatu yasubiyemo.

Ubwami bwawe buze

Ni indirimbo y’umuhanzi Isaac Rabine ubarizwa mu Bubiligi. Indirimbo yubakiye ku isengesho rya Dawe uri mu Ijuru. Isaac ni umukiristo w’umuvugabutumwa mu ndirimbo w’umuhanzi ku giti cye. Hirya ya korali akaba ahanga indirimbo ziramya kandi zigahimbaza Imana. Yabaye muri Korali Bethlehem y’i Gisenyi na Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge; ubu abarizwa muri ADEPR Namur.

Iyi ndirimbo yashyize hanze yitwa ‘Ubwami bwawe buze’, ikomoka ku magambo ari muri Bibiliya aho Yesu yabwiye abigishwa be uko bazajya basenga. Aya magambo aboneka muri Matayo 6:10.”

Nzaririmba

Ni indirimbo y’umuhanzikazi Kunda Ruth. Igaruka ku kuririmbira Imana no kuyivuga igihe cyose kubera ineza yayo.

Hari aho uyu muhanzi agira ati “Ninde ufite izina nk’irya Yesu mu mazina yose yo mu Isi. Iryo zina rya Yesu rifite imbaraga n’ubugingo kandi niryo ryahanitse ijuru n’isi. Nzaririmba iryo zina rya Yesu.”

Indirimbo zisanzwe

Mutuale

Ni indirimbo iri kuri album nshya ya Nel Ngabo. Ni album y’indirimbo 11 azashyira hanze ku wa 21 Ukuboza 2021. Iyi album nshya y’uyu muhanzi yayise ‘RNB 360’.

Mu ndirimbo ziriho harimo iyo yise ‘Perfect’, ‘Keza’ yahuriyemo na Buravan, ‘Henny’, ‘Muzadukumbura’ yakoranye na Fireman, ‘Want you back’, ‘Bindimo’ yahuriyemo na Kevin Ska na Fireman, ‘Takalamo’ yakoranye na The Ben na Platini P, ‘Uzanyibuka’, ‘Church boy’ ye na Angel Mutoni n’iyi yise ‘Mutuale’ yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse na Waiting.

Yabwiye IGIHE ko guhimba iyi ndirimbo byaje bisanzwe bya gihanzi bitewe n’uko bashakaga kuririmba mu njyana ya Rumba.

Profile

Ni indirimbo y’umuhanzi wo mu gihugu cy’u Burundi Don Ntimpa ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Don Brigther. Akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Arizona . We na Social Mula bahujwe na mushiki we.

Don Brighter yatangiye umuziki guhera mu 2017. Amaze gukorana na bamwe mu bahanzi bakomeye mu karere harimo ’Kidumu’ bakoranye indirimbo bise Abatovyi, ’Hama Amber’ wo muri Tanzaniya bakoze iyo bise Nionyeshe n’abandi bahanzi benshi bo mu gihugu cy’U Burundi. Kuri ubu akaba yatangiye no kwinjira ku isoko ry’Imyidagaduro mu Rwanda.

Umufungo

Ni amashusho y’indirimbo y’umuhanzi Kwizera Bosco Junior umaze kumenyekana mu muziki nka “Juno Kizigenza”. Iyi ndirimbo iri kuri Extended Play [EP] nshya y’uyu muhanzi yise ‘6KG’ iriho indirimbo esheshatu, yagiye hanze muri Nzeri uyu mwaka.
“Umufungo” irimo ubutumwa bw’umusore wifuza gutunga amafaranga akazishimisha uko abishaka mu gihe yaba yayagwije.

Hello

Ni indirimbo y’umuhanzi Rafiki Mazimpaka. Iri kuri album ye nshya yashyize ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki mu minsi mike ishize. Album ye nshya yayise ‘Tuyorane’ igizwe n’indirimbo 11 harimo iyo yakoranye n’umuhanzi wo mu bihe bye Makonikoshwa.

Iyi Album yatangiye kuyikoraho kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka ayirangiza muri Nyakanga 2021. Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, avuga ko Album ye yayise ‘Tuyorane’ kubera urukumbuzi afitiye abafana be.

Iriho indirimbo nka ’Hello’ yakoranye na B-Threy yanamaze kujya hanze mu buryo bw’amajwi, ’Duceze’, ’Party’ yakoranye na Dj Marnaud, ’Icoco’, ’Merci’, ’Mary Jane’ yakoranye na Ras Ngabo, ’Misiyo’, Tuyorane’ yitiriye Album yakoranye na Makonikoshwa, ’Igikobwa Remix’, ’Funga Bouche’ na ’Champion’ yakoranye na Jado.

Nakoropwe

Ni indirimbo nshya ya Riderman igaruka ku muntu wasomye agahiye ntacyo yikanga kakamurenga. Iyi ndirimbo iri kuri album ya munani ya Riderman yise ‘Kirimantare’. Iri mu bwoko bwa Drill.

Babahe

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Danny Vumbi. Yayikoze nyuma y’imyaka hafi ibiri akorana na Kikac Music gusa ubu bakaba baratangiye kugirana ubwumvikane buke.

Ni umwuka mubi bivugwa ko umaze iminsi nubwo ibyabo byaturitse ku wa 23 Ugushyingo 2021 ubwo Danny Vumbi yasohoraga iyi ndirimbo ye nshya ‘Babahe’ yakoranye n’umuhanzi ukizamuka Sheriff.

Sweet Love

Ni indirimbo nshya y’urukundo y’umuhanzi Kivumbi. Yakorewe ku Nkombo. Igaragaramo Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021, Akaliza Amanda.

Ku Gacyamo

Ni indirimbo yasubiwemo n’umuhanzi Cyusa Ibrahim usanzwe amenyerewe cyane mu kuririmba indirimbo gakondo. Iyi ndirimbo yaririmbwe kera na Gakuba Joseph.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .