Indirimbo ya Charly na Nina yaribwe isubirwamo mu buryo bw’amayobera n’umuhanzikazi Gloria Bugie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Werurwe 2020 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize Charly na Nina basohoye indirimbo bise “Ibirenze ibi”, nyuma y’ibyumweru bike cyane igiye hanze umuhanzikazi ukizamuka Gloria Bugie nawe yahise yongera ayisubiramo mu buryo bw’amayobera.

Kugeza ubu izi ndirimbo uko ari ebyiri zimeze kimwe zitiranwa ziri hanze, abakunzi b’umuziki baheze mu rungabangabo ku byabaye kugira ngo iyi ndirimbo isubirwemo mu buryo budasobanutse cyane ko aba bahanzikazi batigeze babyemeranywaho.

Amakuru IGIHE ifite kandi ikura ahantu hizewe ni uko iyi ndirimbo Charly na Nina bayimaranye igihe kigera ku myaka itatu kuko bayikoze bakiri kumwe na Muyoboke Alex.

Iyi ndirimbo ikorwa bwa mbere Iyzo Pro, niwe wafashe amajwi Charly na Nina bayoherereza Nessim kugira ngo ayahuze n’injyana “Beat” bityo indirimbo isohoke imeze neza.

Nyuma yo kuyikora muri ubu buryo yanagiye gufatirwa amashusho gusa ntiyahita isohoka cyane ko iri mu zasubitswe ubwo Charly na Nina batandukanaga na Muyoboke Alex, wari umujyanama wabo muri Gashyantare 2019.

Mu kiganiro na Gloria Bugie yabwiye IGIHE ko Iyzo ari we wamukoreye iyi ndirimbo ndetse yatunguwe bikomeye ubwo yumvaga Charly na Nina bayisohoye.

Hari amakuru ariko nanone ahamya ko Charly na Nina basohoye iyi ndirimbo yabo hutihuti kuko bari bamenye amakuru ko iri gusubirwamo n’uyu mukobwa ayihawe na Muyoboke Alex.

Nyuma yuko Gloria Bugie abonye ko indirimbo ye yasohowe na Charly na Nina yahise yihutira kubibwira Iyzo Pro nawe wamubwiye ko atazi aho yavuye.

Iyzo Pro mu kiganiro na IGIHE yahakanye aratsemba avuga atigeze amenya iby’indirimbo ya Charly na Nina nubwo hari amakuru yavugaga ko ariwe wafashe amajwi yayo mbere yuko yoherezwa kwa Nessim ngo ayirangize.

Uyu mugabo utunganya indirimbo yavuze ko atazi uko Charly na Nina babonye indirimbo yakoranaga na Gloria Bugie, icyakora avuga ko abashinzwe gukurikirana inyungu z’uyu muhanzikazi ukizamuka aribo babibazwa kuko aribo babizi.

Charly na Nina banze kugira icyo bavuga kuri iki kibazo, bavuze ko nta mpamvu n’imwe yo kuvuga kuri ibi, bati” Ibihe birivugira nta mwanya wo kubivugaho.”

Amakuru yizewe ahari ni uko mbere yuko Charly na Nina batandukana na Muyoboke Alex, Iyzo yigeze kurakazwa n’uko indirimbo yakunze kujya akoraho z’aba bahanzikazi batajya bashyiramo ikirango cye nk’uwayikoze.

Ibi byabaye inshuro zirenze imwe byiyongera ku kuba amaze igihe afitanye ibibazo na DJ Pius ukorana bya hafi na Charly na Nina, bityo hakaba hari amakuru ahamya ko Iyzo yayigurishije Gloria Bugie mu rwego rwo kwihimura.

Hari amakuru yavugaga ko Muyoboke Alex uziranye bya hafi na Gloria Bugie ariwe waba waratanze iyi ndirimbo cyane ko afite nyinshi za Charly na Nina batandukanye zitarasohoka ariko yaba Iyzo cyangwa uyu muhanzikazi ntabwo bigeze batunga agatoki uyu mugabo ureberera inyungu z’abahanzi batandukanye.

Icyakora ikintu abantu batakomeza kubeshywa ni uko indirimbo ya Gloria Bugie ariyo yabanje gukorwa nkuko abyivugira kuko iya ba Charly na Nina yari yarakozwe mbere ndetse n’amashusho yayo yari yarafashwe, batandukanye na Muyoboke Alex yararangiye ndetse anayifite.

Hari agace gato k’amashusho y’iyi ndirimbo gaherutse gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko igiye gushyirwa hanze icyakora byahise bishira nka nyomberi.

Gloria Bugie avuga ko iyi ndirimbo yatangiye kuyikora muri Mutarama 2019 nyamara muri Gashyantare uwo mwaka Charly na Nina bari baramaze kuyifatira amashusho ndetse yaramaze gutunganywa ku buryo batandukanye na Muyoboke Alex muri uko kwezi bayifite.

Ikiganiro na Iyzo Pro bivugwa ko ari we nyirabayaza w’iki kibazo

Ikiganiro na Gloria Bugie bivugwa ko yibiwe indirimbo ya Charly na Nina

Umva indirimbo "Ibirenze ibi" ya Charly na Nina

Umva hano indirimbo "Ibirenze ibi" ya Gloria Bugie

Indirimbo "Ibirenze ibi" ya Charly na Nina yaribwe isubirwamo mu buryo bw'amayobera
Gloria Bugie avuga ko atari kureka indirimbo yishyuye akayabo
Iyzo Pro niwe ukomeje gutungwa agatoki nk'uwihishe inyuma y'ibi byose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza