Injira mu buzima bwa Symphony, Band iri mu ziyoboye muri muzika y’u Rwanda (Amafoto na Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Gashyantare 2020 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Niba ukunda kujya mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda nta kabuza uzi itsinda ry’abaririmbyi rigaragira benshi mu bahanzi byanarimba rikerekana ubuhanga buhambaye ryo ubwaryo risubiramo indirimbo z’ibyamamare mu muziki. Iryo ni Symphony Band.

Mu gitaramo cyo Kwita Izina cyatumiwemo umuhanzi w’Umunyamerika Ne-Yo no mu cya East African Party cyatangije umwaka wa 2020 niryo tsinda ryafashije benshi mu bahanzi ndetse rinasusurutsa ababyitabiriye.

Ibyo ni bike mu byo tuvuze kuko urondoye ibyo Symphony Band imaze kuririmbamo bwakwira bugacya. Usibye ibyo, mu bukwe bwinshi ntiritangwamo.

Symphony Band igizwe n’abasore n’inkumi bize umuziki ku Ishuri rya Muzika ryahoze riherereye ku Nyundo ubu ryimukiye mu Karere ka Muhanga.

Ubuzima bwabo bwose ni umuziki kuko abenshi muri bo baba mu nzu imwe irimo icyitwa igikoresho icyo aricyo cyose cya muzika ndetse by’umwihariko bafite na studio ku buryo iyo inganzo ibajemo nta kuzuyaza bahita bandika imirongo bayihuza n’ubuhanga butandukanye bafite agahu kakaba kabonye umunyutsi.

Umunsi ku wundi baba bari kumwe kugira ngo bitoze kuko ubuzima bwabo bwose bwamaze kuba umuziki.

Symphony Band irimo Irakora Fabrice uvuza ingoma, Niyontezeho Etienne ucuranga Piano, Mugisha Frank uguranga Guitar Bass, Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo ndetse na Uwayezu Ariel na Uwikunda Sammy Yvan baririmba.

Aba hafi ya bose iyo muganira bakubwira ko batangiye bacuranga banaririmba mu nsengero nyuma bakaza guhindura ubuzima bwabo bwose umuziki ubwo bajyaga kubyiga ku Nyundo.

IGIHE yakoze urugendo ijya mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro aho bamwe mu bagize Symphony baba kugira ngo imare amatsiko abafite ibyo bibaza kuri iyi band iri mu zigezweho mu Rwanda.

-  Sebeya Band yafunguriye amayira Symphony Band

Symphony ubundi yatangiye mu Ugushyingo kwa 2015 biturutse kuri Kamayirese Erasme wari umwe mu bagize Sebeya Band, ubu wigisha mu ishuri ry’umuziki i Muhanga.

Niyontezeho Etienne ucuranga Piano akaba ari nawe Muyobozi wa Symphony Band yabwiye IGIHE ati “Kamayirese Erasme ni we waduhuje bamwe bari bakiri kwiga ku Nyundo, hashize nk’icyumweru nibwo yaje kutwita izina ‘Symphony’ kuva uwo munsi kugeze ubu turacyari kumwe.”

Symphony yacuranze bwa mbere mu gitaramo mu 2016 ubwo habaga imurikagurisha rya TVET, irishimirwa cyane. Icyo gihe iri tsinda ryacuranze indirimbo zirimo ‘Urubambye Ingwe’ ya Kamaliza, ‘Agasaza’ ya Masamba n’izindi.

Mugengakamere Joachim avuga ko icyo gihe babonye ayo mahirwe ubwo Sebeya Band yari isanzwe icuranga mu bitaramo byinshi mu Rwanda yanafashaga abahanzi muri Primus Guma Guma Super Star; yari yaragiye muri Canada.

Ati “Twari dufite band tukiri no ku ishuri ariko bakuru bacu [Sebeya Band] ni bo bakoraga mu bitaramo bitandukanye twe tugasigara twiga. Icyo gihe Sebeya yari yaragiye muri Canada haza ibitaramo byo mu imurikagurisha dutangira gutyo.”

Mbere yo gucuranga indirimbo barabanza bakazikorera umudiho [beat] akaba ariwo bifashisha n’ibindi bikoresho by’umuziki, mu bitaramo bitandukanye bakunze kwitabira.

-  Nta banga rihambaye bazi bakoresha….

Iyo uganiriye n’abagize Symphony bakubwira ko nta bundi buhanga buhambaye biyiziho cyangwa irindi banga ryihariye kuri bo ahubwo bo icyo bakora ari ugukora cyane imyitozo.

Niyontezeho ati “Nta banga rihambaye cyane ririmo wenda abadukoresha ni bo bamenya impamvu. Icyo dukora nk’ibisanzwe ni ukubyuka tugakora imyitozo hari n’uburyo dukorana n’abahanzi; nkeka ko arizo mpamvu ariko ntabwo twibagirwa gusenga. Ikinyabupfura kiradufasha no kumvikana.”

Ikindi avuga ko buri gihe bakora imyitozo batitaye ku kuba bari kwitegura akazi cyangwa se ntako.

Niyontezeho avuga ko icyamuteye imbaraga zo kwiga gucuranga, ahanini ari uko yari yanenzwe bikomeye n’uwari usanzwe acurangira korali, igihe yari amusimbuye asohotse hanze.

Ati “Uwari uri gucuranga yarasohotse gato, Pasiteri agiye kuririmba abura umucurangira. Ni njye wari uhari ugerageza, ngezeho ndabizambya, amateraniro arangiye uwacurangaga aratwicaza ambwira nabi birambabaza. Nibwo nahise nshyiraho umwete, ndavuga ngo uyu muntu ntagomba kuzansuzugura. Ni gutyo nabyize, mbyiga ntashaka kujya mbikora, ahubwo ari uguhangana.”

-  Symphony Band mu nzira yo gutangira kwikorera indirimbo zayo

Niyontezeho Etienne avuga ko bagize igitekerezo cyo gutangira kwikorera indirimbo zabo bwite nyuma yo kubona ko nabo babishobora, ndetse bahita batangirira ku yitwa ‘Crazy’.

Ati “Twize umuziki, twize no gutunganya indirimbo. Twaravuze tuti ni ukubera iki twishyiriraho imipaka? Ni gute twe tutakwikorera indirimbo zacu bwite? Ni gutyo twatekereje gutangira kubikora, twabitekereje kera ariko ibintu ni gahoro.”

Mugengakamere Joachim ari mu bafite impano yo gutunganya imiziki (producer). Uyu musore uzwi ku izina rya “Major” avuga ko ijwi rye rihura cyane n’irya Burna Boy, akaba ari yo mpamvu akunze kumvikana asubiramo indirimbo ze.

Ubu Symphony Band iri mu maboko ya Sensitive Limited iyoborwa na Mugwema Wilson; isanzwe inategura ibikorwa bitandukanye byo gufasha uruganda rw’umuziki birimo no gutegura ibitaramo. Niyo iheruka gutegura igitaramo cyo kumurika album ya mbere ya Social Mula.

Kurikira ikiganiro twagiranye na Symphony Band

-  Reba indirimbo Symphony yise ‘Crazy’

Aba hafi ya bose batangiye kuririmba no gucuranga bahereye mu nsengero
Aba basore iyo muganira bakubwira ko nta banga rihambaye bazi bakoresha
Aba basore umuziki wamaze kuba ubuzima bwabo
Bafite ibikoresho bitandukanye bya muzika mu rugo ni nabyo bifashisha mu kwitoza
IGIHE yabasanze mu rugo aho batuye Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
Muri Nzeri umwaka ushize ubwo Symphony Band yahatanaga mu marushanwa Battle of the Bands ategurwa na Marriott Hotel
Iri tsinda rihagaze neza mu Rwanda
Iri tsinda ririmo abasore batanu n'umukobwa umwe twabasuye we yaragiye hanze y'u Rwanda mu kandi kazi
Kimwe mu bituma itsinda ryabo rimaze gukomera harimo no kuba badahwema kwimenyereza nubwo baba badafite akazi
Kuri iyi foto Symphony Band irimo Irakora Fabrice uvuza ingoma uri ibumoso, Sammy Yvan uririmba Mugisha Frank uguranga Guitar Bass Niyontezeho Etienne ucuranga Piano na Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar
Mu myaka ine gusa iyi band imaze kuba ubukombe mu Rwanda
Mugengakamere Joachim ucuranga guitar Solo akunze no kuririmba indirimbo ziganjemo iza Burna Boy kuko ijwi aririmbiramo rihuye n'irye
Mugengakamere Joachim ni umuhanga mu kuririmba, gucuranga cyane cyane Guitar Solo no gutunganya indirimbo
Mugisha Frank akunze cyane kugaragara acuranga guitar bass ariko hari n'ibindi bicurangisho azi gucuranga
Mugisha Frank ucuranga Guitar Bass
Nta muhanzi ukomeye mu Rwanda batarafasha ku rubyiniro
SammyYvan we araririmba avuga ko byamujemo cyane ubwo Alpha Rwirangira yegukanaga Tusker Project Fame
Smphony iri ku ibere muri iki gihe mu muziki nyarwanda
Abagize Symphony Band ubwo baririmbaga mu gitaramo cya East African Party tariki ya mbere Mutarama 2020
Symphony Band mu nzira yo gutangira kwikorera indirimbo zayo ndetse iya mbere yamaze kujya hanze
Symphony Band yakoze mu gitaramo cya mbere mu 2016
Symphony Logo
Uwayezu Ariel wo muri Symphony Band ari mu banyempano bazamukanye ingoga mu muziki w'umwimerere
Symphony yavutse mu 2015
Iri tsinda rigizwe n'abize umuziki ku ishuri ryo ku Nyundo ryimukiye i Muhanga
Symphony ni band iririmba hejuru yo kuneneza abo icurangira nayo ikizihirwa
Symphony Band nibo bacuranze mu gitaramo cyo Kwita Izina cyajemo umuhanzi Ne-Yo muri Nzeri umwaka ushize

Amafoto: Himbaza Pacifique

Video: Hakizimana Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza