00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inki, umuhungu wa Muyango yinjiye ku isoko ry’umuziki mu buryo bw’umwuga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Nyakanga 2021 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Inkindi Loic Muyango ukoresha amazina ya Inki mu muziki, akaba umuhungu wa Muyango Jean Marie, amaze igihe gito yinjiye mu muziki mu buryo bw’umwuga.

Uyu musore w’imyaka 33 yavukiye mu Bubiligi ku wa Gicurasi mu 1988. Avuka kuri Muyango na Faïna Numukobwa . Yabaye mu Bubiligi igihe kinini afite imyaka itandatu agaruka mu Rwanda ubwo Jenoside yari ikimara kurangira. Yahamaze imyaka itanu. Yagarutse mu Rwanda muri uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yakuze yiyumvamo umuziki ndetse ibyo kwiga ntabe aribyo ashyira imbere cyane, agahitamo gukora akazi gatandukanye mu Bubiligi ari nako ashaka uko yatangira umuziki.

Ati “Namenye kare ko amashuri atari ikintu cyari kindimo ngeze mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kane, ntangira gukora mu maresitora mfite imyaka 19 ngeze imyaka 22 nihugura mu byo kwigisha abana. Ngize imyaka 20 mfatanyije n’umuhanzi Jali dutangira gukora umuziki. Twatangira gukora umuziki, tugeze aho twinjira mu itsinda ryakoraga Reggae.”

Avuga ko kuririmba yari yarabitangiye akiri muto kuko yari afite imyaka itandatu ariko igihe yibwiye ko ashobora gukora umuziki yari afite imyaka 24.

Ati “Jali yaje kuva mu itsinda twari turimo aramenyekana cyane mu Bubiligi nanjye mbona ko umuziki ushoboka. Njye nafashe akanya ndebe ibyo nshaka gukora.”

Uyu musore wabanye cyane na nyina kuko se yabaga akora ingendo nyinshi aza mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye, avuga ko kuba yaravukiye mu banyamuziki byamuteye imbaraga zo kuwiyumvamo ndetse umubyeyi we[mama we] akaba akarusho ubwo yamubwiraga ko afite impano akwiriye kuzabyaza umusaruro.

Inki yabyinnye bya Kinyarwanda igihe kinini. Avuga ko yize gucuranga gitari kuri internet nyuma yo kubona agize imyaka 18 agashaka uko yajya atereta abakobwa ayifashishije agasanga bitazamukundira atayizi.

Ati “Nabyinnye bya Kinyarwanda kinini mu itsinda rya ihanika imyaka 10. Cyane ncuranga guitar kuko kuva kera nari nyifite, mfite imyaka 18 nshakisha ukuntu natereta abakobwa narayifashe njya kuri internet na mudasobwa yanjye ntangira kuyiga. Nzi guitar ariko na Piano nayicuranga ndi gukora indirimbo.”

Aririmba Pop ivanze na RnB ibintu avuga ko byamujemo kubera ko yakuze akunda abahanzi barimo Craig David, Corneille ndetse na Justin Timberlake. We icyatumye atajya mu muziki gakondo nk’ababyeyi be avuga ko ari ukubera atazi ikinyarwanda neza.

Arifuza gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Kivumbi, Bill Ruzima, Buravan na Bruce Melodie kuko akunda uburyo baririmbamo. Uyu musore aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Entre Nous’.

Inki afite ubuhanga buhambaye mu kuririmba
Inki arifuza gukorana n'abahanzi barimo Bruce Melodie
Inki ni umuhungu wa Muyango wubatse amateka mu muziki nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .