Ibyo gukura Ariel Wayz mu ndirimbo yakoranye na Symphony Band byatangiriye ku yitwa ‘Respect’ baje gukorana n’abahanzi barimo; Nel Ngabo na Igor Mabano.
Mbere y’uko hasohoka Respect benshi bamenye ivuga ku buzima rusange (aho bayifatanyije na Alyn Sano), Symphony na Ariel Wayz bari bakoranye indi ndirimbo y’urukundo, icyakora nyuma yo kutabasha guhuza gahunda zo kuyirangiza n’ibindi binyuranye, amakuru avuga iri tsinda ryahisemo kumukuramo rishyiramo Nel Ngabo na Igor Mabano ndetse banahindura bimwe mu biyigize.
Mbere gato y’uko asezera muri Symphony mu 2020, Ariel Wayz yasizeyo imishinga y’indirimbo bari barakoranye zirimo iyi ’Respect’ n’izindi bari bataraha amazina.
‘Respect’ bari bamaze igihe bakoze banayiririmbye mu buryo bwa Live bafatanyije na Ariel Wayz ubwo batumirwaga mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival mu 2020, mbere gato y’uko uyu muhanzikazi abasezera.
Nyuma yo kubona ko bamukuyemo, Ariel Wayz yaracecetse aryumaho ndetse ntibyaba inkuru hanze aha.
Icyakora kwihangana byananiye uyu mukobwa nyuma yo kubona ko iri tsinda riri kwamamaza iyitwa ’My day’ bakoranye na Bwiza, ikaba izasohoka ku wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022.
Hari amakuru avuga ko iyi ndirimbo ari imwe mu mishinga Ariel Wayz yasezeye muri iri tsinda bakoranye, ndetse ngo yari yiteguye ko bazayisohora isaha iyo ari yo yose.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ariel Wayz yagize ati “Dusubiye mu myaka yashize hari umushinga w’indirimbo nakoranye na Symphony Band, kandi ntababeshye sinayihomba! Symphony muriteguye tuyirekure?”
Amakuru ahari avuga ko aya magambo ya Ariel Wayz ari nka gasopo kuri Symphony Band yongeye kumukura mu ndirimbo, abateguza ko bashobora gusohora iyabo nawe agasohora iyo bakoranye.
Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko Symphony Band yafashe icyemezo cyo kutagira icyo bavuga kuri iki kibazo, ndetse ababari hafi bagahamya ko ari ibintu bazagarukaho nyuma y’uko indirimbo izaba igiye hanze.
Uhereye ku munota wa munani Symphony Band na Ariel Wayz baririmbanaga indirimbo ’Respect’


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!