00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intore Massamba yerekeje i Dakar

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 10:14
Yasuwe :

Intore Massamba yerekeje i Dakar muri Senegal aho agiye kwifatanya n’Abanyarwanda bahatuye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi ishize u Rwanda rufunguye Ambasade muri iki gihugu.

Ni ibirori biteganyijwe ko bizaba tariki 30 Ugushyingo 2021, uyu muhanzi akazataramana n’itorero Igicumbi na Wash Band.

Akigera i Dakar, Intore Massamba yahishuye ko yakiriwe neza cyane asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’ibihe ari kugirira mu gihugu cya Senegal.

Intore Massamba yatumiwe muri Senegal nyuma y’iminsi mike asohoye amashusho y’indirimbo ye ‘Berenadeta’.

Ni imwe mu ndirimbo Intore Massamba amaze iminsi akora mu buryo bw’amashusho ubusanzwe atari amenyereweho.

Massamba amaze iminsi abwiye IGIHE ko yahinduye imikorere ye mu muziki, kuri ubu akaba yatangiye gusohora indirimbo zifite amashusho.

Ku rundi ruhande ariko kandi, Massamba Intore yerekeje muri Senegal nyuma yo gusinya amasezerano n’ibigo bikomeye birimo; Tom Transfers n’ikigo gicuruza lisansi cya Engen.

Ambasade y'u Rwanda muri Senegal igiye kwizihiza imyaka 10
Massamba Intore yasabanye n'inshuti ze i Dakar
Umwe mu bakozi b'ikibuga cy'indege cy'i Dakar yakiriye Massamba Intore akigera muri Senegal
Massamba Intore akigera i Dakar muri Senegal yakiriwe n'Abanyarwanda bahatuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .