Ishimwe rya Umutare Gaby ku mwana yabyariye muri Australie

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Kamena 2019 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Umutare Gaby wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, yibarutse imfura umwaka ushize abigira ubwiru bukomeye ariko ubu yashyize hanze ifoto ya mbere ye ayiherekesha amashimwe.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Nikuze Gabriel we n’umugore Joyce Nzere muri Kamena 2018 bibarukiye umwana wabo w’imfura w’umukobwa muri Australie aho basanzwe baba, banga kubishyira hanze ndetse no mu itangazamakuru ntibyamenyekana.

Bibarutse hashize iminsi muri Gashyantare uwo mwaka batangaje ko bari hafi kwakira umwana ariko ntihagira ikindi barenzaho.

Icyo gihe Gaby yashyize ifoto ku rubuga rwa Instagram, yandikaho amagambo agaragaza amashimwe akomeye yaturaga Imana. Yagiraga ati “Imitima yacu irakunezerewe uhoraho. Ukomeze kuduha ubwenge.”

Kuri uyu wa Gatatu yashyize ifoto y’imfura ye ndetse n’umugore we ku rukuta rwa Instagram arangije yandika amagambo yo gushima Imana.

Ati “Uwiteka yadukoreye ibikomeye. Uwiteka ni wowe ukwiye ishimwe. Imitima yacu irakunezererewe.”

Umutare na Nzere bahamije isezerano ry’urukundo rwabo ku wa 16 Nyakanga 2017. Ubu babana muri Leta ya New South Wales iherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Australie mu Mujyi wa Goulburn.

Uyu muhanzi yamenyakanye mu ndirimbo zirimo ‘Ntukangure’, ‘Mesa kamwe’, ‘Ntawundi’, ‘Ayo bavuga’, ‘ Urangora’ n’izindi nyinshi zirimo nizo yagiye akorana n’abandi bahanzi nka Buravan. Kuva yatangira umushinga w’ubukwe bwe, yatangiye kwitarutsa iby’umuziki.

Aheruka gushyira hanze indirimbo mu 2016, yitwaga ‘True Love’

Umutare Gaby yerekanye umwana we yibarutse umwaka ushize
Umutare Gaby n'umugore bamaze umwaka bibarutse imfura yabo y'umukobwa
Umutare na Nzere basezeranyijwe na Pasiteri Dr.Rusine Joshua wahoze mu Itorero ry’Abadiventisiti akaza kurivamo
Umutare Gaby na Joyce Nzere babana muri Australie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .