Itariki yo gushyingura Dj Miller yamenyekanye! Azaherekezwa n’abantu batarenga 50

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Mata 2020 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Karuranga Virgile wari uzwi mu ruhando rw’umuziki w’u Rwanda nka Dj Miller azasezerwaho bwa nyuma ku wa Gatatu, tariki 8 Mata 2020 nk’uko byemejwe n’umuryango we.

Dj Miller w’imyaka 29 yitabye Imana ku Cyumweru tariki 5 Mata 2020, azize uburwayi yivurizaga mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Gahunda yo guherekeza mu cyuhabiro DJ Miller yashyizwe hanze igaragaza ko abatarenze 50 aribo bazasezera uyu munyamuziki witabye Imana.

Saa moya za mu gitondo nibwo bazajya gufata umubiri wa nyakwigendera ku bitaro, saa yine ugezwe mu rugo ari naho hazabera amasengesho kuva saa Tanu.

Hagati ya saa tanu n’igice na saa sita n’igice hazatangwa ubuhamya bunyuranye bw’ababanye n’abakoranye na Dj Miller.

Biteganyijwe ko umubiri wa nyakwigendera uzagezwa ku irimbi rya Rusororo saa munani, ari naho azashyingurwa.

Abazitabira uyu muhango bibukijwe ko nta gukaraba kuzabaho kandi yaba mu rugo no ku irimbi batazarenza umubare w’abantu 50.

Iki cyemezo cyafashwe nk’imwe mu ngamba yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, iterwa na Coronavirus, yugarije Isi. Mu nama zitangwa z’ubwirinzi harimo kwirinda kwegerana ndetse no gukaraba ibiganza inshuro nyinshi n’amazi meza n’isabune.

Itangazo rimenyesha gahunda yo guherekeza Dj Miller ryasohokeye umunsi umwe n’iry’Ibitaro bya King Faisal rikuraho ibihuha byavugaga ko nyakwigendera yaba yararangaranywe n’abaganga.

Ibitaro bya nabyo kuri uyu mugoroba wo ku wa mbere tariki byanyomoje ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko DJ Miller yitabye Imana nyuma yo kurangaranwa.

Mu itangazo rya King Faisal ryo ku wa 6 Mata 2020, yagize iti ‘‘Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biranyomoza ibihuha biri gukwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ku rupfu rwa nyakwigendera Virgile Karuranga, wari uzwi cyane nka DJ Miller ko atitaweho uko bikwiye."

"Ubuyobozi bw’ibitaro buremeza ko yahawe ubuvuzi bwose bushoboka bujyanye n’uburwayi yari afite. Ubuyobozi bw’ibitaro bukomeje kwihanganisha abavandimwe n’inshuti ku rupfu rwa nyakwigendera."

DJ Miller yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.

Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina mu 2015, n’ibitaramo bya New Years’ Vibes.

Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo bari mu rugendo rwo kumurika album yabo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda.

Ni umwe mu bavanga imiziki wari umaze kwandika izina rikomeye aho yanakoranaga n’abahanzi b’ingeri zose mu ndirimbo zitandukanye. Yakoranye na Butera Knowless, Dream Boys na Riderman indirimbo yitwa “Iri Joro ni Bae”.

Yakoranye kandi na Social Mulla mu ndirimbo yitwa Stamina, Un Million c’est Quoi na Peace ndetse na Belle yahuriyemo na Peace na Urban Boys.

Mu mwaka ushize yari yashyingiranywe na Hope Nigihozo ndetse mu Ukuboza bibaruka imfura y’umukobwa bise “Shani”.

-  Urwibutso Dj Miller yasigiye inshuti ze

-  ‘‘Belle’’, indirimbo DJ Miller yaherukaga gusohora

Dj Miller uheruka kwitaba Imana azaherekezwa n'abantu batarenze 50 mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .