00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jimmy wahoze muri Just Family yasezeraniye n’umugore we muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 January 2022 saa 01:52
Yasuwe :

Shema Jimmy wubatse izina mu itsinda rya Just Family, nyuma y’iminsi mike yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we.

Uyu musore yari yaragize ibanga rikomeye iby’umukunzi we ndetse no gusezerana kwabo byagizwe ibanga ryo ku rwego rwo hejuru.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko mu mpera z’iki Cyumweru gishize, Jimmy yasezeranye n’umugore witwa Mangaza Arlette utuye muri Leta ya Arizona mu Mujyi wa Phoenix.

Ubwo yageraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jimmy yavuze ko yimutse avuye mu Rwanda agiye gutura muri iki gihugu azanakomerezamo ubuzima n’umuziki.

Ati “Inaha nari mpafite umuryango, nimutse mpabasanga. Ubu niho nagiye gushakira ubuzima.”

Jimmy asezeraniye muri Amerika mu gihe mu minsi ishize Chris bahoze baririmbana nawe yakoreye ubukwe muri iki gihugu.

Aba bose berekeje muri Amerika mu gihe Croidja we ari kubarizwa muri Afurika y’Epfo.

Just Family yasenyutse bwa mbere mu 2012, mbere y’uko yongera kubyutsa umutwe mu 2016 ariko icyo gihe hari hajemo amaraso mashya ariko nanone igaruka Croidja ataririmo, ahubwo asimbuzwa Chris wari uturutse i Burundi.

Nyuma y’imyaka ibiri batangiye gusubira ku murongo, urwishe ya nka rwakomeje kuyizonga ubwo Chris yavaga muri iri tsinda nabwo ibibazo byongera kuvuka. Icyo gihe yavuyemo ashinja Bahati kumwiba amafaranga babaga bakoreye.

Nyuma y’igihe gito uyu musore agiye, bahise bagarura Croidja mu itsinda bamukuye muri Afurika y’Epfo, icyo gihe bahamyaga ko bagiye gukorera itsinda rikongera kwisubiza icyubahiro.

Ntibyateye kabiri kuko guhera mu mpera za 2019 iri tsinda ryasenyutse kugeza ubwo mu ntangiriro za Gicuransi 2020 rishyiriweho akadomo.

Uyu musore utaramara ukwezi muri Amerika, yahise asezerana n'umugore we
Shema Jimmy yasezeraniye n'umukunzi we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .