Jimmy uri mu batangiranye n’itsinda rya Just Family amaze icyumweru yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kiganiro na IGIHE, Jimmy utuye muri Leta ya Arizona, yavuze ko yimukiye muri iki gihugu asangayo umuryango we.
Ati “Inaha nari mpafite umuryango, nimutse mpabasanga. Ubu niho nagiye gushakira ubuzima.”
Jimmy yavuze ko kwimukira muri Amerika bitazamubuza gukomeza gukora umuziki ku giti cye.
Uyu muhanzi yerekeje muri Amerika asangayo Chris nawe wanyuze mu itsinda rya Just Family akaba asigaye atuye muri icyo gihugu.
Aba bose berekeje muri Amerika mu gihe Croidja we ari kubarizwa muri Afurika y’Epfo.
Just Family yasenyutse bwa mbere mu 2012, mbere y’uko ryongera kubyutsa umutwe mu 2016 ariko icyo gihe hari hajemo amaraso mashya ariko nanone rigaruka Croidja ataririmo, ahubwo asimbuzwa Chris wari uturutse i Burundi.
Nyuma y’imyaka ibiri batangiye gusubira ku murongo, urwishe ya nka rwakomeje kuyizonga ubwo Chris yavaga muri iri tsinda nabwo ibibazo byongera kuvuka kuko yanavuyemo ashinja Bahati kumwiba amafaranga babaga bakoreye.
Nyuma y’igihe gito uyu musore agiye, bahise bagarura Croidja mu itsinda bamukuye muri Afurika y’Epfo, icyo gihe bahamyaga ko bagiye gukorera itsinda rikongera kwisubiza icyubahiro.
Ibi rero ntibiteye kabiri kuko guhera mu mpera za 2019 iri tsinda ryasenyutse kugeza ubwo mu ntangiriro za Gicuransi 2020 rishyirwaho akadomo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!