Judith Heard yashyizwe mu kanama nkemurampaka mu marushanwa y’umutetsi kabuhariwe mu karere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ukwakira 2019 saa 03:08
Yasuwe :
0 0

Gorilla Highlands Silverchef irushanwa rihemba umutetsi kabuhariwe mu karere rigiye kubera bwa kabiri mu Rwanda, Judith Heard ni umwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka.

Muri iri rushanwa, buri mutetsi ahabwa ibiribwa bitandukanye agasabwa gutegura ubwoko bubiri bw’amafunguro, ni ukuvuga agenewe abarya inyama, n’abatazirya. Buri wese yimenyera ibyo agomba kwifashisha ageze mu gikoni.

Jusith Heard umunyamidelikazi w’Umunyarwanda utuye akanakorera muri Uganda yabwiye IGIHE ko yishimiye gutumirwa muri aya marushanwa azabera mu Karere ka Musanze.

Ati” Buri gihe iyo ntumiwe mu gihugu cyanjye biranshimisha. Guteka nk’umugore wese ni ibintu nzi kandi nkunda, nishimiye kuba umwe mu bazatanga amanota.”

Muri uyu mwaka byitezwe ko rizitabirwa n’abatetsi b’abahanga 13, barimo batanu bateka mu mahoteli akomeye mu Rwanda, barindwi baturutse muri Uganda ndetse n’umwe uzaba yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri rushanwa ritegerejwe kubera muri Hotel ya Five Volcanoes Boutique Hotel ku wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2019.

Claude Bigayimpunzi, Sandrine Isheja Butera, Paul “Pablo” Ryckaert, Andrea Miller, Judith Heard nibo bazaba bagize akanama nkemurampaka kazatanga amanota yo kugaragaza umutetsi w’umuhanga mu karere.

Agashya kari muri iri rushanwa uyu mwaka ni uko abana bakiri bato bafite impano yo guteka nabo bazahabwa amahirwe yo kurushanwa, aha hazafatwa abafite hagati y’imyaka itanu na 12.

Iri rushanwa ryatangiriye muri Uganda i Kisoro muri 2015, muri 2016 na 2017 ryabereye i Kabale muri Lake Bunyonyi. Bwa mbere ryabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2018 rikaba rigiye kongera kuhabera muri uyu mwaka. Muri 2020 abategura iri rushanwa barateganya kurijyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uzatsinda iri rushanwa azahembwa itike yo gutembera mu gihugu cyose Rwandair igeramo. Usibye ibi ariko azanishyurirwa urugendo aho ariho hose mu Rwanda, Uganda na RDC. Buri wese muri aba bazahatana azahabwa impamyabushobozi nk’uwitabiriye iri rushanwa.

Umwaka ushize Sindayigaya Ramadhan wakoraga akazi ko guteka muri Marriot Hotel aho benshi bari bamuzi nka Chef Rama, yahize abandi mu irushanwa ryo guteka ritegurwa n’Ikigo Gorilla Highlands, giteza imbere ubukerarugendo mu Karere.

Sindayigaya Ramadhan niwe wegukanye iri rushanwa umwaka ushize ahigitse abandi batetsi 15 bari bahatanye
Umwaka ushize byari ibirori
Judith Heard azaba ari mu bagize akanama nkemurampaka k'iri rushanwa rigiye kubera i Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza