00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West uherutse gutandukana na Kim Kardashian yishumbushije Irina Shayk

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Kamena 2021 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Imwe mu nkuru ziri guca ibintu mu myidagaduro yo ku mugabane w’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni urukundo rukomeje guca ibintu hagati ya Kanye West na Irina Shayk wakanyujijeho mu myaka ishize na Christiano Ronaldo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kamena 2021, Daily Mail yatangaje ko ifite amakuru yizewe y’uko Kanye West uherutse gutandukana na Kim Kardashian, yamaze kwishumbusha Irina Shayk wakanyujijeho mu myaka ishize na Cristiano Ronaldo.

Hari amafoto yagiye hanze agaragaza aba bombi bari kumwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Kanye West wizihizaga imyaka 44 avutse. Ni ibirori byabereye muri hoteli yitwa Villa La Coste iherereye mu Majyepfo y’u Bufaransa ku wa Kabiri tariki 8 Kamena 2021.

Kanye West na Irina Shayk bamaze imyaka myinshi baziranye, mu 2010 uyu mugore w’imyaka 35 yagaragaye mu mashusho y’indirimbo Power y’uyu muraperi uri mu bakungahaye ku Isi.

Irina Shayk ni umunyamideli wo mu Burusiya, wavutse tariki 6 Mutarama 1986.

Muri Gicurasi 2010 yakundanye na Cristiano Ronaldo bamaranye hafi imyaka itanu kuko muri Mutarama 2015 bafashe icyemezo cyo gutandukana.

Guhera icyo gihe byaje kumenyakana ko uyu mukobwa yatangiye gukundana n’umukinnyi wa filime Bradley Cooper. Tariki 21 Werurwe 2017 nibwo uyu mugore yibarutse umwana we wa mbere na Cooper gusa baza gutandukana mu 2019.

Irina na Kanye West bagaragaye bari kumwe, biravugwa ko bari mu rukundo
Kanye West yafotoranywe na Irina Shayk bivugwa ko bari mu rukundo
Muri Gicurasi 2010, Irina Shayk yakundanye na Cristiano Ronaldo bamarana imyaka itanu
Bradley Cooper na Irina Shayk bafitanye umwana w'umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .