Kassav’ yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya St Valentin (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Gashyantare 2020 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abanyamuziki rikomeye ku Isi cyane mu njyana ya Zouk rizwi nka Kassav’ ryageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2020 aho ryitabiriye igitaramo cya St Valentin.

Itsinda rya Kassav’ ryageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa mbiri z’ijoro bakirwa n’abagize Arthur Nation bateguye igitaramo na Christopher nk’umuhanzi uzaririmbana na bo mu gitaramo.

Kassav’ yageze i Kigali igizwe n’abantu 21, yahawe imodoka nini yo kugendamo yerekeza kuri hoteli kuruhuka cyane ko abarigize bagaragaraga nk’abafite umunaniro mwinshi mu maso.

Kassav’ yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zagiye zamamara ku Isi hose ryanakoze ibitaramo hafi ku Isi hose mu bitaramo bikomeye kugeza mu byo bari bamaze iminsi bakora byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 bamaze bakora umuziki.

Iri tsinda rifatwa nk’iryatangije injyana ya zouk ryatangirijwe i Guadeloupe mu gace ka Caraïbes mu Bufaransa mu 1979.

Indirimbo za Kassav’ zakunzwe cyane zirimo ’’Ou Lé’’, “Kolé Séré’’, ‘‘Rété’’, “Sye bwa”, “Solei”, “Sé dam bonjou”, “Wép wép”, “Zouk la se sel medikaman nou ni”, “Mwen di ou awa”, “Oh Madiana”, “Doméyis”, “Siwo”, “Pa bizwen pale” n’izindi.

Kassav’ itegerejwe mu gitaramo izakorera mu Rwanda tariki 14 Gashyantare 2020 ku munsi w’abakundana, kizabera muri Kigali Convention Centre.

Muri iki gitaramo izagihuriramo n’umuhanzi Christopher Muneza usanzwe uri mu bafite ibihangano byiganjemo iby’urukundo binyura umubare munini byagera ku munsi w’abakundana bikaba akarusho. Na we azaba yizihiza imyaka 10 amaze akora umuziki.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 10 000 Frw mu myanya isanzwe, muri VIP 20 000 Frw na 30 000 muri VVIP. Amatike agurirwa kuri https://rgtickets.com/.

Menya byinshi ku itsinda rya Kassav’ rifite ibigwi mu muziki w’Isi

Kassav’ yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya St Valentin
Christopher yafatanye ifoto y'urwibutso n'abagize Kassav’ barimo Jocelyne Béroard (iburyo)
Abagize Kassav’ bahawe imodoka nini yo kugendamo
Babitse ibikapu birimo ibikoresho byabo mu modoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza