Umuraperi Nyashinski yakoze ubukwe n’umukobwa bamaze igihe kinini bakundana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Ugushyingo 2019 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Nyashinski wo muri Kenya yakoze ibirori byo gusaba no gukwa umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana.

Uyu muhanzi yakoze ibi birori byo gusaba no gukwa umukunzi we ahitwa Nandi muri Kenya, byari byitabiriwe n’itsinda ry’abantu ba hafi b’inshuti ze n’iz’umukobwa bagiye kubana akaramata.

Aba bombi bamaze imyaka myinshi bakundana ariko ntabwo bakunze kubishyira mu itangazamakuru, nta mafoto yabo bari kumwe yigeze ajya hanze cyangwa se ngo umwe muri bo abe yayashyira ku mbuga nkoranyambaga, nta n’ubwo bakundaga kugendana mu ruhame.

Nyashinski ntakurikira uyu mukobwa ku rukuta rwe rwa Instagram, ariko ikinyamakuru Edaily cyo muri Kenya cyanditse ko indirimbo yitwa Malaika yayikomoye kuri uyu mukobwa.

Mu bazwi bitabiriye uyu muhango wo gusaba no gukwa Zia Bett witegura kuba umugore wa Nyashinski, witabiriye n’ibyamamare birimo Nameless, Bien-Aimé Baraza na Savara Mudigi bo muri Sauti Sol , Big Pin n’abandi. Ntabwo igihe Nyashinski azasezeranira imbere y’Imana kiramenyekana.

Zia Bett [Zippy] ni umwe mu bakomeye mu ruganda rw’imideli muri Kenya cyane ko afite inzu y’imideli yitwa Zia.

Nyashinski muri Kenya ari mu bafite izina rikomeye. Ubusanzwe yitwa Nyamari Ongegu, ari mu bahoze bagize itsinda ry’abaraperi ryitwa Kleptomaniax yari ahuriyemo na Collo (Collins Majale) na Roba (Robert Manyasa).

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Bebi Bebi’, ‘Now you know’, ‘Malaika’, ‘Mungu Pekee’, ‘Short N Sweet’ n’izindi nyinshi zatumye aba umwe mu bafite igikundiro muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umukunzi wa Nyashinski
Nyashinski yasabye anakwa umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana mu ibanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza