Aba bombi barushinze mu ntangiriro z’uku kwezi, gusa amafoto y’ubukwe bwabo yagiye hanze ku wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022.
Muri Gicurasi umwaka ushize, uyu muhanzi yari yatunguye umukunzi we ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 51 amaze ageze ku isi amwambika impeta amusaba ko yazamubera umugore. Aba bombi bari bamaze igihe kingana n’umwaka n’amezi abiri bakundana. Bahujwe n’inshuti yabo bombi yitwa Maina Kageni.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Guardian Angel yavuze ko yabeshye umukunzi we ko bagiye mu nama y’ibijyanye n’ubucuruzi.
Gusa bakigera aho bari bagiye bahise basanganirwa n’indabo nyinshi. Barangije gukatana umutsima wari uriho amazina y’uyu mugore , umusore yahise akubita amavi hasi asaba umukunzi we ko yazamubera umutima w’urugo.
Esther Musila yaratunguwe amara iminota ari kwisuganya no gutekereza ku bimubayeho mbere yo kwemera kwambara iyi mpeta. Hari hatumiwe inshuti nyinshi z’aba bombi.
Mbere Guardian Angel yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga ashimagiza umukunzi we. Avuga ko yatumye yizera ko urukundo rw’ukuri rukiriho. Amushimira guhindura ubuzima bwe mu gihe gito bamaranye, yemeza ko atewe ishema no kuba yarahisemo uyu mugore.
Esther Musila ni umubyeyi w’abana batatu barimo ufite imyaka 29, 26 n’undi ufite 22. Urukundo rwe na Guardian Angel rwavuzweho na benshi bitewe n’ikinyuranyo cy’imyaka 20 iri hagati yabo.
Reba indirimbo Guardian Angel yakoreye umugore we





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!