Umwe mu bazi iby’aya makuru waganiriye na IGIHE, yavuze ko King James yerekeje muri Amerika agiye kuririmba mu bukwe bw’inshuti ze ari nazo yubakiyeho yandika iyi ndirimbo ye nshya.
Yagize ati “Indirimbo ‘Ejo’ yubakiye ku rukundo rw’inshuti ze zituye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni abantu bafite urukundo rukomeye cyane rwanatumye agira igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, banemeranya ko azayibaririmbira nibaramuka bakoze ubukwe.”
Hari amakuru agera kuri IGIHE avuga ko amashusho yafashwe ubwo King James yaririmbaga mu bukwe bw’izi nshuti ze ari nayo azifashishwa mu gukora amashusho y’iyi ndirimbo yanamaze gusohora.
Uretse ubu bukwe King James yaririmbyemo ku wa 12 Kamena 2022, hari kandi amakuru avuga ko uyu muhanzi ari mu biganiro n’abashoramari bazakorana mu bucuruzi bwe ari nako akomeza ibiganiro n’abashya bifuza gukorana.
Iyi ndirimbo nshya ya King James ibaye iya mbere mu ziri kuri album ye nshya aherutse gutangaza ko agiye gutangira kuyishyira kuri YouTube nyuma y’amezi atandatu iri gucururizwa ku rubuga rwe Zana Talent.
Album nshya ya King James iriho indirimbo 17 zirimo ‘Ejo’, ‘Ubanguke’, ‘Ndagukumbuye’ ye na Ariel Wayz, ‘Ubushobozi’, ‘Ubudahwema’, ‘Habe namba’, ‘Uhari Udahari’ , ‘Uyu Mutima’, ‘Nyabugogo’, ‘Reka gukurura, ‘Kimbagira’, ‘Nyishyura Nishyure, ‘Ikiniga, ‘Nzakuguma Iruhande’, ‘Pinene yahuriyemo na Bulldogg, ‘Hinduka’ na Inshuti Magara yakoranye na Israel Mbonyi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!