Ibihangano by’abanyarwanda bitageze ku gihumbi nibyo byandikishijwe mu myaka itatu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ugushyingo 2019 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Hashize igihe abahanzi bakangurirwa kwandikisha ibihangano byabo mu biro by’Umwanditsi mukuru kugira ngo hubahirizwe itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge. icyakora kugeza ubu abahanzi ntibarakangukira kubyandikisha.

Mu biro by’Umwanditsi mukuru bavuga ko bandika ibihangano by’Ubuvanganzo,iby’Ubugeni n’Ubumenyi ariko kugeza ubu hamaze kwandikwa ibihangano 992 gusa.

Mu kiganiro ubwanditsi bukuru bwagiranye na IGIHE, bavuze ko uburenganzira bw’umuhanzi abugira iyo yamaze guhanga igihangano cye bitagombye ko nyiracyo abanza kugishinganisha (kucyandikisha). Basanga iyi ari imwe mu mpamvu umubare w’ibihangano byandikwa usa naho utari mwinshi cyane ugereranyije n’ibihangano bikoreshwa.

Icyakora nubwo abahanzi batarakangukira kwandikisha ibihangano byabo ku bwinshi, ibiro by’umwanditsi mukuru basobanura ko ari ikintu kibafasha kubona impapuro zigaragaza ko ari we nyiracyo, akaba yazitabaza mu gihe bibaye ngombwa cyangwa mu gihe hakenewe gukurikirana uburenganzira bwe nk’umuhanzi.

Nubwo kwandikisha igihangano atari itegeko biri munyungu z’umuhanzi

Nkuko itegeko ribisobanura, kwandikisha igihangano mu biro by’Umwanditsi mukuru ntabwo ari itegeko, bityo utabikoze nta cyaha aba akoze.

Nubwo ariko nta tegeko rimuhana, Ubwanditsi bukuru buvuga ko umuhanzi utandikishije igihangano ariwe uba wihombeje kuko igihe habayeho kugikoresha mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa hakagira undi muntu ukiyitirira mu gukemura izo mpaka hakenerwa icyemezo cyatanzwe n’umwanditsi mukuru nk’inyandiko mpamo igaragaza ko uwahohotewe ari we nyiri igihangano koko.

Muri rusange itegeko rivuga ko umuhanzi afite uburenganzira busesuye ku gihangano cye. Icyakora ashobora kubuha, kubukodesha cyangwa kubugurisha undi muntu mu gihe habayeho ubwumvikane hagati yabo.

Ubwanditsi bukuru bubisobanura bwagize buti "Si ngombwa ko nyiri igihangano abanza kucyandikisha kugira ngo abashe gutanga uburenganzira bwe, biba byiza iyo amasezerano yagizweho n’impande zombi yandikishijwe mu biro by’umwanditsi mukuru."

Abantu bose bongeye kwibutswa ko uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge umubyeyi ashobora kuburaga abamukomokaho, ndetse itegeko rigena ko igihangano gishinganishwa igihe cyose nyiracyo akiriho na nyuma y’imyaka 50 yitabye Imana.

Ibi bisobanuye ko mu gihe cyose hagize uwifuza gukoresha bumwe mu burenganzira bwa nyiri igihangano, mu gihe atakiriho bimusaba kwegera abazungura bakaba aribo babumuha.

Iyo bitagenze bityo haba habayeho gukora icyaha gishobora no guhanwa n’amategeko mu rwego rw’imbonezamubano no mu mpanabyaha.

Abahanzi bakeneye kumenya ko ubuhanzi bwababyarira inyungu iruta iyo basanzwe babona

Abahanzi bakanguriwe kumenya uburenganzira bwabo no kumenya ko ibihangano byabo ari umutungo wabazanira umusaruro uruta uwo basanzwe babona mu gihe bafashe umwuga wabo nk’ubundi bucuruzi bwose ntibigarukire gusa ku kumenyekana.

Mu Rwanda hari uburyo bwinshi ibihangano by’abahanzi bibyazwa umusaruro n’abandi bantu batanabiherewe uburenganzira, bigasa nkaho abahanzi babyemeye.

Buri wese wifuza gukoresha uburenganzira bwa nyiri igihangano agomba kubanza kubisabira uruhushya nyira cyo kuko bidakozwe gutyo bishobora kubasigira ibibazo.

Itegeko rigena ko umuntu wakoresheje ibihangano atabiherewe uburenganzira ashobora kubihanirwa, mu bihano biteganywa n’itegeko harimo igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu na Miliyoni eshanu.

Hakunze gukorwa ubukangurambaga buhamagarira abahanzi kwandikisha ibihangano byabo, nubwo ibyanditswe bikomeje kuba bike cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza