Kwitwa ‘Idebe’ benshi babitangariye kuko ari Ikinyarwanda kitari icy’ubu ndetse urubyiruko rwinshi rwabihuje n’idebe basanzwe bumva mu mvugo z’ubu.
Iri jambo ryakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Minisitiri Bamporiki agabiwe inka n’umukinnyi wa filime, Isimbi Alliance akamubwira ko abaye idebe rye.
Bamporiki yagize ati “Ubundi iyo ari umugabo akugabiye witwa umugaragu ariko iyo ari umugore ukugabiye [inka] ukayemera witwa idebe, ubu ndi idebe ryawe.”
Mu kiganiro na Nyirishema Celestin, Umwanditsi w’ibitabo byibanda ku murage n’amateka y’u Rwanda, yavuze ko ijambo ‘Idebe’ ryahozeho mu Kinyarwanda cyo hambere.
Avuga ko atazi neza impamvu ryahujwe n’idebe risanzwe rishobora kujyamo ibintu bitandukanye. Yasobanuye ko Abanyarwanda barikoreshaga bashaka kugaragaza umugabo uhatswe n’umugore.
Ati “Ubusanzwe turabizi ko umugabo wagabiwe inka n’umugabo mugenzi we aba abaye ‘umugaragu’ w’uwamugabiye. Iyo rero umugabo agabiye umugore uwagabiwe aba ‘Umuja’ w’uwamugabiye.”
Nyirishema yavuze ko iyo umugore agabiye umugabo, uwagabiwe aba ari ‘Idebe’ ry’uwamugabiye.
Ku rundi ruhande ariko ’amadebe’ bivugwa ko ari izina ryahawe abanyamirimo b’ibugabekazi bashyizweho ku ngoma y’Umwami Mutara I Nsoro II Semugeshi wategetse kuva mu 1543 kugeza mu 1576.
Ngo ngwiki??? Umusaza akaba abaye IDEBE koko noneho rw’ uyu mwali?.. #RwOT muzagire I cyumweru gipyagara.. pic.twitter.com/D1lzmZlPzQ
— Samuel B. Baker, PI (@BakerReports) January 9, 2022
Icyumweru cyiza ku bagaragu hamwe n’amadebe gusa.
😉
— Robert Cyubahiro McKenna (@RobCyubahiro) January 10, 2022
Idebe ko mbona ryabaye idebe daa!!!!🤣
— Aissa M. CYIZA (@AissaCyiza) January 10, 2022
Ngo???? pic.twitter.com/ndxeF6XgjO
— Mutabaruka Angeli (@AngelMutabaruka) January 9, 2022
Bamporiki atangaje k'umugaragaro ko ari idebe(iri ryazagamo ubuto) rya @shaddyboo__92 cg nabyumvise nabi https://t.co/8SEIOSMO1k
— Alfred Ntakirutimana (@AlfretNtakirut1) January 9, 2022
Nanjye ndashaka umuntu mbera IDEBE rwose. Ni nde uri tayari?
— Richard Kwizera (@Muzungu4) January 10, 2022
Ni ikinyarwanda kandi cyiza cy'umwimerere, hatagira ababifata nk'igitutsi cyangwa igisebo, nk'uko kugira shobuja "umugabo wakugabiye" bifatwa nk'ibisanzwe.🙏🏾#TumenyeIkinyarwanda https://t.co/8ERhxybCsS
— Ingabire Egidie Bibio (@EgidieBibio) January 10, 2022
Igisobanuro cy’idebe mu muco Nyarwanda:
Iyo umugabo agabiwe inka n’umugore ,ntabwo yitwa “umugaragu “we nk’iyo ayihawe n’umugabo mugenzi we ahubwo yitwa “idebe “Mwiyungure ubumenyi ,dore mwagize Imana yo kugira abo mwigiraho 🙏🏾#UrurimiRwacuRukaduhuza #UmucoDusangiyeUraturanga
— francine Havugimana (@francinehavgma1) January 10, 2022


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!