Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mutarama, Mugisha Benjamin cyangwa se The Ben mu muziki, yizihizaga isabukuru y’imyaka 33. Yakoze ibirori byitabiriwe n’abantu bake mu nshuti ze za hafi nka David Bayingana, Uwicyeza Pamella bakundana n’abandi.
Uwicyeza Pamella ubwo umukunzi we yizihizaga isabukuru, yanditse kuri Instagram amugaragariza urukundo. Yifashishije indirimbo y’uyu muhanzi yitwa ‘Roho yanjye’ maze ayikurikizaho amagambo.
Yashyizeho agace gato k’iyi ndirimbo aho The Ben aba agira ati “Mpa ikiganza dusekane wowe wahize bose, nkubona mu marembo nkiyumanganya[…]” ashyiraho andi magambo agira ati ‘N’umutima nk’uwawe, ukwiriye isi” n’akamenyetso k’umuntu wambaye ikamba ry’ubwami. Nyuma yagize ati “The Ben, ndi umufana.”
Ubu butumwa bwakurikiwe n’andi mashusho arimo umuntu uri kuvuga ngo “Isabukuru nziza.”
Mu minsi ishize hatangiye kuvugwa amakuru y’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, wahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 akaza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda.
Byashimangiwe n’amafoto y’aba bombi yakomeje gusakazwaga ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku wundi. Hari n’amakuru avuga bakunda gusohokana kenshi, kandi muri Kanama 2020 bigeze kujyana ku kiyaga cya Muhazi.
Mu Ugushyingo 2020, bombi bajyanye muri Tanzania bishimangirwa n’amashusho The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.
Ku wa 9 Mutarama 2020 ku isabukuru y’amavuko ya The Ben, uyu mukobwa nabwo yashyize ifoto y’uyu muhanzi kuri Instagram, arangije ati "Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe […]"
Mu bihe byashize The Ben yavuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo uwo yakoresheje mu mashusho y’indirimbo yise ‘Vazi’, yabazwagaho akavuga ko atifuza kumushyira hanze, cyane ko n’amazina ye yagizwe ibanga.
Hari n’abigeze gukwiza ko akundana n’umuhanzikazi Ruth B wo muri Canada, ariko nabyo biza gufatwa nk’ibihuha bidafite aho bishingiye na hato.
Muri Kanama 2019 kandi The Ben yigeze kuvugwa mu rukundo na Zari, nyuma y’amashusho yasakaje ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo uyu wari umugore wa Diamond Platnumz, barimo gusangira banumva indirimbo ye ’Vazi’.
The Ben icyo gihe yabwiye IGIHE ko asanzwe aziranye na Zari, ari nabyo byatumye ubwo bahuraga bafata amashusho bari kumwe, yemeza ko badakundana.
Uwicyeza Pamela w’imyaka 21, yasoje amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG) kuri APADE ku Kicukiro. Ateganya gutangira kwiga kaminuza muri uyu mwaka.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!