Laouni Mouhid wamenyekanye nka La Fouine ni umuraperi w’Umunya-Marroc ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ari naho yavukiye.
Uyu muraperi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo ‘Tous les mêmes’, ‘Tombé pour elle’, ‘Veni Vidi Vici ‘ n’izindi.
La Fouine kuri ubu ategerejwe i Kigali. Yatekerejweho nyuma y’uko uwitwa Youssoupha atangaje ko atagitaramiye i Kigali kubera igitutu akomeje gushyirwaho n’Abanye-Congo bamubwiraga ko nataramira mu Rwanda bazamugirira nabi ndetse bakaba bamwica.
Amakuru IGIHE yakuye mu buyobozi bwa Africa in Colors ni uko ibiganiro bikomeje kugenda neza ku buryo igihe icyo aricyo cyose haza gutangazwa ko byageze ku musozo.
Uwo twaganiriye utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati " Ibiganiro bigeze kure, mu minsi mike turatangaza La Fouine nk’umuhanzi mukuru w’iri serukiramuco."
Ku rukuta rwa Twitter, Africa in Colors yaciye amarenga ko uyu muraperi uheruka gusohora album yise "La Fouine XXI" mu mpera za 2021, ategerejwe mu Mujyi wa Kigali.
Et si…… #Kigali #Rwanda pic.twitter.com/QTBoZJHURa
— Africa in Colors (@africaincolors) June 14, 2022
Iserukiramuco rya Africa in Colors riteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki 30 Kamena 2022 kugeza ku wa 3 Nyakanga 2022.
Ubuyobozi bwa ‘Africa In Colors’ buvuga ko nibura abantu ibihumbi bitanu bavuye mu Rwanda, muri Afurika n’ahandi ku Isi aribo bategerejwe kuzaryitabira.
Muri aba harimo itsinda rya Magic System rifite izina mu muziki wa Afurika, Umunyamideli ukomeye muri Afurika y’Epfo unaherutse kwegukana ikamba rya Miss Universe, Zozibini Tunzi, Jarrel Carter mubyara wa Jay Z unabarizwa muri Roc Nation y’uyu muraperi kimwe n’abandi bakomeye mu myidagaduro y’Isi.
Iri serukiramuco rizamara iminsi ine rizagaragaramo ibikorwa birimo ibiganiro, amahugurwa, ubumenyi ku ikoranabuhanga nshushanyakuri (virtual reality) n’imikino y’amashusho, imyidagaduro, imurikabikorwa, ingendo n’ibindi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!