Ibi Madebeats wavuye mu kato ku wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021, yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE.
Ati “Urugendo rwanjye muri Tanzania rwabaye rwiza, nagiriyeyo umugisha nkorerayo imishinga inyuranye.”
Imwe mu mishinga yamenyekanye Madebeats avuye muri Tanzania akoze harimo; indirimbo ya Bruce Melodie na Harmonize n’iyo The Ben yakoranye na Diamond.
Uretse iyi mishinga y’indirimbo, Madebeats yahishuye ko hari ama ‘beats’ asigiye Diamond ku buryo hasigaye gushyiramo amajwi, indirimbo yakoreye Zuchu ndetse akaba ari no gukora kuri EP nshya ya Harmonize.
Madebeats yerekeje muri Tanzania mu ntangiriro z’Ugushyingo uyu mwaka, aho yari agiye gukora indirimbo ya The Ben na Diamond, gusa yavugaga ko mu byamujyanye harimo no kuzuza album ye ya mbere yise ‘Made in Kigali’.
Madebeats aherutse kuvuga ko iyi album ye yayihurijeho abahanzi barenga 20. Icyakora mu ndirimbo 12 zose ziyigize ngo nta n’imwe yigeze aririmbamo.
Ikindi yongeyeho ni uko kuri iyi album hariho abahanzi b’Abanyarwanda gusa nta munyamahanga n’umwe uriho.
Madebeats yavuze ko yahisemo kwita album ye ‘Made in Kigali’ kuko ari izina ry’umujyi yatangiriyemo akazi kamubashishije gushinga imizi mu muziki w’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!