Mu gitondo cya kare cyo ku wa 1 Nyakanga 2022, La Fouine aherekejwe n’itsinda ry’abantu batandukanye n’umukobwa we Fatima, berekeje mu Ntara y’Amajyaruguru gusura Ingagi.
La Fouine uzaririmbira i Kigali ku wa 2 Nyakanga 2022, yageze mu Rwanda ku wa 29 Kamena 2022 agirana ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 30 Kamena 2022.
Uyu muhanzi ari mu Rwanda aho yitabiriye Iserukiramuco ‘Africa in Colors’ ririmo kubera i Kigali kuva ku wa 30 Kamena 2022 kugeza tariki 3 Nyakanga 2022. Byitezwe ko rizitabirwa n’abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda, Afurika ndetse n’Isi.
Kuri uyu wa Kane muri Kigali Radisson Blu habereye ibirori byo guha ikaze abashyitsi bitabiriye iri serukiramuco byacuranzwemo na DJ Toxxyk.
Kuri uyu wa Gatanu tarki ya 1 Nyakanga 2022 harafungurwa ku mugaragaro iri serukiramuco, aho hateganyijwe ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibiganiro bitangwa n’abahanga mu by’imyidagaduro.
Ku wa 2 Nyakanga 2022 uretse ibikorwa binyuranye bizaranga iri serukiramuco, hitezwe igitaramo gikomeye kizabera muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali ahazaririmba abahanzi barimo La Fouine, Riderman, Afrique, Chris Hat na Angel Mutoni.
Tariki 3 Nyakanga 2022 ni bwo Iserukiramuco ‘Africa in Colors’ rizasozwa nyuma y’igitaramo kizahuza abahanzi barimo Magic System, Ariel Wayz, Kenny Sol, Okkama, Chris Eazy n’abandi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!