Mc Tino yafashije Nelly Kelba uri mu bahanzi bakizamuka mu ndirimbo ye nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Ukwakira 2019 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Mc Tino umenyerewe mu ruganda rwa muzika nk’umwe mu bafite izina rikomeye yafashije umuhanzi ukizamuka witwa Nelly Kelba mu ndirimbo ye nshya yise ‘Uzaperereze’.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Trackslayer naho amashusho yayo atunganywa na Fab Lab.

Igitekerezo cyo gukora indirimbo ‘Uzaperereze’ Nelly Kelba yagikomoye ku kiganiro yagiranaga n’inshuti ze baganiriye ku buzima bw’ibyamamare usanga bihura n’abakobwa benshi ku buryo uwo bakundana kumwizera biba bigoye.

Ati “Bamwe bavugaga ko iyo umuntu ari icyamamare aba ashakwa na benshi adashobora kugira urukundo rw’umwe. Abandi bati benshi baryamana n’abafana. Dukomeza tuganira, ndababwira nti erega na bo ni abantu. Ibyo mubona kuri televiziyo, mu bitaramo […] aba ari akazi, n’ubwo baba bari kumwe n’abantu benshi ntibivuze guca umukunzi inyuma.”

Yavuze ko yahuriye na Mc Tino muri studio ya Touch Music, akaza gukunda uburyo iyi ndirimbo yari ikozemo akifuza ko bakorana ndetse anahita yandika igitero cye cyatumye iryoha kurushaho.

Uyu musore wakoranye na Mc Tino, ubusanzwe yitwa Dusingizimana Clebert Nelly afite imyaka 22. Yavukiye mu Karere ka Rubavu, atuye i Kigali ari naho akorera umuziki we wibanda ku njyana ya RnB, Afro-Zouk na Afropop.

Ubu arangije Icyiciro cya Kabiri muri kaminuza mu Ishami ry’Ikoranabuhanga.

Nelly Kelba avuga ko intego ye mu muziki ari ugukora cyane akamenyekanisha impano ye ikagera kure ikanamubyarira umusaruro.

Nelly Kelba ufite impano yashimwe na Mc Tino akiyemeza ko bakorana indirimbo
Mc Tino na Nelly Kelba bahuriye mu ndirimbo igaragaza ko kuba umuntu ari icyamamare bitavuze ko atagira umukunzi uhamye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .