Akeza Elsie yari umwana ukiri muto yamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo yitwa ‘My Vow’ ya Meddy.
Uyu mwana uherutse kwitaba Imana, umurambo we usangwa mu kigega y’amazi, urupfu rwakoze ku mitima ya benshi.
Urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa rwamenyekanye mu mpera z’icyumweru gishize.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukomeje iperereza ku cyateye urupfu rw’uyu mwana, bikekwa ko yaguye mu kigega kibikwamo amazi ku wa 14 Mutarama 2022.
Rutiyomba Akeza Elisie yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Kimwe n’abanyarwanda bamenye iyi nkuru, benshi mu byamamare bashenguwe n’urupfu rwe aho mu bababaye cyane harimo na Meddy.
Meddy n’abafana be, mu gufata mu mugongo umuryango wa Akeza, batangiye gukusanya amafaranga banyuze kuri Gofundme.
Nyuma y’amasaha make hatangijwe ubu bukangurambaga bwo gukusanya iyi nkunga, hamaze kuboneka arenga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Kanda hano ubashe kwifatanya na Meddy mu gufasha umuryango w’uyu mwana


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!