Menya byinshi ku bihangano biri muri Rond Point ya Sonatubes: Ikiganiro n’umunyabugeni Pascal Bushayija

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Mata 2020 saa 06:47
Yasuwe :
0 0

Ubusanzwe ni umujyi urangwa n’isuku ikunze gutangaza abanyamahanga bawugendamo, ni umujyi utuje cyane, uko umunsi wira n’undi ugacya, usanga Kigali irushaho kwizihira abayituye kubera impinduka nyinshi kandi nziza zigenda zikorwa.

Imihanda yubakwa ubutitsa, imiturire irushaho kugenda itera imbere yewe n’imiturirwa inogeye ijisho ntisiba kuvumvuka mu butaka hirya no hino. Ni umujyi nyabagendwa amanywa n’ijoro kubera amatara yo ku mihanda ari hafi ya hose, muri make Kigali iri kurushaho kuba ngwino urebe.

Mu mwaka ushize ubuyobozi bw’uyu mujyi bwanatangiye ibikorwa bishya byo kuwurimbisha bizarangira Kigali iri mu mijyi ya mbere muri Afurika mu kurangwa n’indabyo z’amabara anogeye ijisho hirya no hino ku mihanda.

By’umwihariko ariko, uyu murwa mukuru w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 1907, muri iki gihe wanashyize ubugeni ku ibere.

Mu gihe gishize hari ibihangano bishya byamuritswe biherereye mu masangano y’imihanda ya Kicukiro, hamwe benshi bita kuri Sonatubes, agace kuri ubu gahora gacyeye mu buryo wakeka ko kitegura kwakira ibirori.

Ni ibibumbano bigizwe n’abantu batatu barimo abagore babiri bashinguye b’imisaya miremire n’inseko nziza baba bari gushayaya bateze amaboko yombi mu buryo buhita bukwibutsa inka z’inyambo. Hagati yabo ahagana inyuma gato hari umugabo w’ibigango w’umukaraza uba ari kuvuza ingoma ariko ba bagore bataraka kuri uwo murishyo.

Biryohera cyane ijisho kunyura muri aya masangano y’imihanda ya Sonatubes mu mugoroba kubera ukuntu ibi bibumbano bikikijwe n’imikindo usanga bitamijwemo urumuri ruri mu mabara yenda gusa n’ay’ibendera ry’igihugu.

Ibi bihangano usibye kubibona kuriya, benshi ntibabifiteho amakuru ahagije ariko turabamara amatsiko.

Kizigenza mu bahanze biriya bibumbano ni umunyabugeni uri mu baza ku isonga mu Rwanda, yitwa Bushayija Pascal, umugabo w’igikwerere w’imyaka 63.

Ni umuhanga ibi bitari ibyo gushakisha mu bugeni kuko ibishushanyo bye ubisanga henshi mu gihugu muri za hoteli zikomeye, yewe no mu biro by’Umukuru w’Igihugu. Bushayija asa n’uvoma mu isoko idakama mu buhanzi n’ubugeni.

Ibi bihangano byo kuri Sonatubes benshi usibye kubibona nta makuru bafite y’impamvu ari byo byatoranyijwe ngo bijye muri Rond Point ndetse n’uburyo bikozemo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bushayija yadusobanuriye ko abahawe imirimo yo gukora biriya bihangano bamwegereye, bamugisha inama bamubaza icyakorwa ngo hahangwe amashusho agaragaza umuco nyarwanda.

Yagize ati "Habayeho ibiganiro, bambwira ko iriya Rond Point ari iyo kwakira abashyitsi bazaba binjiye mu Mujyi wa Kigali baturutse ku kibuga cy’indege kiri kubakwa i Bugesera, ni yo mpamvu ibibumbano twabyerekeje hariya [bireba mu cyerekezo cya Kicukiro Centre].”

Yakomeje ati “Icya kabiri, harimo kwibaza ngo turashyiramo iki? Nababwiye ko kuva cyera mu muco nyarwanda iyo wakira umushyitsi ugomba kumuririmbira umubyinira, habaye inyigo ikomeye cyane, twemeza gushyiramo ababyinnyi."

Ntabwo byari byoroshye kuko inyigo yakozwe mu buryo bwimbitse. Bushayija yakomeje adusobanurira ati "Twongeye kwibaza umubare w’ababyinnyi dushyiramo, twibaza uko baba bameze, twasanze ibyaba byiza ari uko twashyiramo umugabo umwe uvuza ingoma n’abakobwa bari kubyina.”

Bushayija yavuze ko biriya bihangano bikoze muri beto usibye ko babisize irangi, ati" bikoze muri beto, usibye ko twabisize irangi. Uriya mugabo apima metero 3,15 mu gihe bari bakobwa bo bapima 2,80".

Usibye kuba ari umunyabugeni, Bushayija akora no mu nganzo ya muzika. Yavukiye ndetse anakurira mu Karere ka Rubavu aho bita ku Nyundo.

Aha niho yanigiye amashuri ye cyane ko yize ubugeni mu ishuri ry’ubugeni rya Nyundo aho yanigishije, aza kuhava nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo akigera i Kigali yaje kubona akazi muri SULFO, akajya akora ibihangano byo gushushanya ifoto ya Claire akoresheje amarangi. Iyo shusho ya Claire icyo gihe uruganda rwa SULFO rwarayamamazaga cyane.

Kurikira ikiganiro kirambuye twagiranye na Bushayija

Iki gihangano kigizwe n'umugabo uvuza ingoma n'abakobwa babiri barimo kubyina
Kuvuza ingoma wakira abashyitsi ni kimwe mu birango by'umuco nyarwanda
Buri kibumbano cy'umukobwa mu byashyizwe mu masangano ya Sonatubes gipima metero 2,80.
Hanzuwe ko hakoreshwa abakobwa bateze babyina bateze amaboko bishingiye ku muco wo kwakira abashyitsi bya Kinyarwanda
Ibibumbano bireba mu muhanda uturuka mu Karere ka Bugesera nk'ikimenyetso cyo kwakira abashyitsi bazajya baba baturutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Bugesera
Ibibumbano bireba mu muhanda uturuka mu Karere ka Bugesera nk'ikimenyetso cyo kwakira abashyitsi bazajya baba baturutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Bugesera

Bushayija afite izina rikomeye mu by’ubugeni mu Rwanda

Umunyabugeni Bushayija ashushanya umwamikazi Rozariya Gicanda
Bushayija yibanda ku muco nyarwanda iyo ashushanya
Impano Perezida Kagame yahawe n'abahanzi, abanyamakuru n'abakinnyi ni igihangano cya Bushayija
Impano Perezida Kagame yahaye mugenzi we wa Tanzaniya muri Mutarama 2018 yakozwe na Bushayija

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .