Miss Earth 2019: Igiraneza Ndekwe Paulette yatahiye aho, Umunya-Puerto Rico yegukana ikamba (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Ukwakira 2019 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Nellys Pimentel wo muri Puerto Rico yegukanye ikamba rya Miss Earth 2019, Igiraneza Ndekwe Paulette wari uhagarariye u Rwanda ntiyabasha kuza mu myanya y’imbere.

Ni mu birori byo gutangaza umukobwa wahize abandi muri iri rushanwa ryatangiye mu ntangiriro z’Ukwakira uyu mwaka ryitabirwa n’abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi yose 85.

Nyuma y’ibyumweru bitatu kuri uyu wa Gatandatu, nibwo hatowe umukobwa uhiga abandi maze Nellys Pimentel wo muri Puerto Rico aba ariwe wegukana ikamba.

Uyu mukobwa yasubije ikibazo kijyanye n’ihindagurika ry’ikirere agaragaza uko azumvisha abatarasobanukirwa n’uko ari ikibazo gikomereye Isi.

Abandi batowe ni abahize abandi mu matsinda yabo barimo Miss Air 2019 wabaye Emanii Davis wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Miss Water 2019 [iri akaba ari naryo tsinda Igiraneza yari arimo] yabaye Klara Vavruskova wo muri Czech Republic naho Miss Fire 2019 aba Alisa Manyonok wo muri Belarus.

Igiraneza wari uhagarariye u Rwanda nta cyiciro na kimwe yigeze agira amahirwe yo kwegukanamo umudari kuva iri rushanwa ryatangira biri no mu byatumye amahirwe agenda amuca mu myanya y’intoki.

Abakobwa bose mu minsi yabanje bagiye bahatana mu byiciro birimo icyo kwerekana impano, kwambara bikini, amakanzu maremare, kwerekana umuco gakondo w’aho ukomoka, nyampinga wabanye neza n’abandi, Miss Earth Naga City n’ibindi.

Igiraneza yabaye Nyampinga w’Ishuri rya ETMR (Ecole Technical Muhazi Rwanda) mu 2016, yitabira ijonjora rya Miss Rwanda mu 2019 ntiyakomeza.

Yari muri 20 bitabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda mu 2019, ari nabwo bwa mbere ryari ribaye ariko ntiyabasha kwegukana ikamba.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwari rwitabiriye Miss Earth, mu 2017 rwaserukiwe na Uwase Hirwa Honorine wubatse izina nka “Miss Igisabo” mu gihe mu mwaka ushize Umutoniwase Anastasie ari we waryitabiriye.

Ikamba muri iri rushanwa ryatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2019, mu nyubako ya Jesse M. Robredo Coliseum yo mu Mujyi wa Naga City muri Philippines.

Ikamba rya Miss Earth 2018 ryegukanywe na Nguyễn Phương Khánh wo muri Philippines ahigitse abarimo Umutoniwase Anastasie wari uharariye u Rwanda.

Irushanwa rya Miss Earth rihuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi, ryatangijwe ku mugaragaro mu 2001 rifite intego yo kwifashisha ba Nyampinga mu buvugizi no guteza imbere urwego rw’ibidukikije.

20 bageze mu cyiciro cya nyuma
Abakobwa bane barimo Miss Earth 2019 ndetse n'abandi bahagarariye amatsinda yabo
Ibyishimo byari byose kuri uyu mukobwa wo muri Puerto Rico wegukanye ikamba rya Miss Earth 2019
Nellys Pimentel wo muri Puerto Rico yambikwa ikamba na Nguyen Phuong Khanh yasimbuye
Nellys Pimentel wabaye Miss Earth 2018 yari ari muri ibi birori
Igiraneza wari uhagarariye u Rwanda ntabwo yabashije kuza mu myanya y'imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .