00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Gasana Edna Darlène yarushinze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Ugushyingo 2021 saa 02:23
Yasuwe :

Gasana Edna Darlène witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015 akaba yaranabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryigisha iby’ubucuruzi n’ubukungu, CBE yahoze yitwa SFB, yarushinze n’umusore bari bamaze igihe bakundana.

Gasana Edna Darlène yasezeranye na Ngeze Christian mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021. Ibyo gusaba no gukwa byabereye kuri Heaven Garden i Rebero naho gusezerana imbere y’Imana byabereye muri Chapelle Lycée Notre Dame de Citeaux.

Ku wa 3 Ukwakira 2021, Gasana wasezeranye kubana akaramata na Ngeze bakundanye imyaka umunani, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano.

Muri Mata 2021, Gasana yari yambitswe impeta n’uyu musore nyuma yo kumusaba ko yazamubera umugore undi na we akabyemera.

Gasana Edna Darlène yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, we yegukana irya Miss Congeniality.

Nyuma kubura ikamba rya Miss Rwanda 2015, ntiyacitse intege kuko yahise anitabira amarushanwa ya Miss CBE ndetse akaza kuryegukana. Urukundo rwa Gasana ntirwamenyekanye mu itangazamakuru kabone nubwo bamaranye igihe kinini.

Uyu mukobwa yarushinze nyuma y’aho we n’umunyamakuru Carine Umutoni batowe muri komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Imihango yo gusezerana yabereye muri Chapelle Notre Dame des Citeaux
Ubukwe bw'aba bombi bubaye nyuma y'igihe kinini bakundana
Gasana n'umugabo we ubwo bari bamaze gusezerana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .