00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Ingabire Grace yahaye abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu inyunganirangingo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 04:18
Yasuwe :
0 0

Ingabire Grace ufite ikamba rya Miss Rwanda 2021, yashyikirije ibikoresho birimo inyunganirangingo abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu batuye mu Karere ka Kicukiro mu Mudugudu wa Nyarugunga.

Ibikoresho birimo imbago z’abafite ubumuga ndetse n’utugare bifashisha mu kugenda, ni byo bikoresho Miss Ingabire Grace yashyikirije ubuyobozi bw’uyu mudugudu.

Ni ibikoresho avuga ko yabonye nyuma y’amasezerano y’ubufatanye ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwagiranye n’Ikigo cya HVP Gatagara mu rwego rwo gufatanya mu bikorwa binyuranye.

Ashyikiriza ibi bikoresho abamugariye ku rugamba, Miss Ingabire Grace yavuze ko ari igikorwa bari bateganyije gukora ku munsi wo Kwibohora ariko ntibyagenda neza bitewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Ni igitekerezo nagize mu gihe twiteguraga kwizihiza Umunsi wo Kwibohora, icyakora kubera COVID-19 ntabwo byankundiye bituma ntekereza uko nabaha ibi bikoresho nsimburangingo.”

Aha yashimiye ubuyobozi bwa HVP Gatagara bwabafashije kubona ibikoresho nsimburangingo byo kunganira ababyeyi bakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Komiseri muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare mu Mujyi wa Kigali, Brig Gen John Bagabo, yashimye bikomeye igikorwa cya Miss Ingabire Grace, asaba abamugariye ku rugamba n’imiryango yabo kwita ku bikoresho bahawe n’uyu mukobwa.

Brig Gen John Bagabo yibukije Miss Ingabire Grace ko abamugariye ku rugamba barwanaga urwo kubohora igihugu hifashishijwe imbunda, ariko nk’urubyiruko basabwa gukomeza uru rugamba mu bundi buryo burimo ibikorwa nk’icyo uyu mukobwa yakoze.

Miss Ingabire Grace ari hagati y’Umuyobozi w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Geneviève na Komiseri muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare mu Mujyi wa Kigali, Brig Gen John Bagabo
Basuye inzu y'umwe mu bakomerekeye ku rugamba bamushimira ubwitange yagize
Miss Ingabire Grace na Brig Gen John Bagabo mu nzu y'umwe mu bakomerekeye ku rugamba utuye i Nyarugunga
Ubwo berekezaga ku nzu y'uwamugariye ku rugamba utuye muri uyu mudugudu
Brig Gen John Bagabo yibukije Ingabire Grace n'urubyiruko muri rusange ko urugamba rw'imbunda rwarangiye ariko bo rugomba kurwana urw'iterambere
Nyuma y'uyu muhango hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .