Miss Ingabire Grace yavuze impamvu atagikoresha Instagram

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Mata 2021 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Ingabire Grace watowe nka Nyampinga w’u Rwanda mu 2021 yavuze ko kuva yambitswe ikamba atari gukoresha Instagram nka rumwe mu mbuga nkoranyambaga zigezweho mu rubyiruko.

Kuva Miss Ingabire Grace yatorwa nta muntu n’umwe uramuca iryera ku rubuga rwa Instagram, rwahise rwiyongera kuri Facebook atari asanzwe akoresha.

Mu kiganiro na IGIHE, Ingabire Grace yavuze ubusanzwe yakoreshaga Instagram ariko abajura mu by’ikoranabuhanga ‘Hackers’ baza kumutwarira konti.

Uyu mukobwa ahamya ko kugeza ubu abashinzwe kureberera inyungu ze ‘Rwanda Inspiration Back Up’ babirimo.

Ati “Nkimara gutorwa aba ‘Hackers’ batwaye konti yanjye ya Instagram, ntekereza ko abareberera inyungu zanjye babirimo, Bizagenda neza nta kibazo! Kugeza ubu nkoresha Twitter gusa nayo nshyashya.”

Uyu mukobwa yavuze iby’uru rubuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 ubwo kimwe n’abandi bakobwa bari muri Miss Rwanda 2021 bahabwaga ikaze muri Kaminuza ya Kigali.

Miss Ingabire Grace avuga ko aba 'Hackers' bamwibiye konti
Kuva yakwambikwa ikamba Miss Ingabire Grace konti ye ya Instagram yaribwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .