Aba bombi bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa saba zo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2015. Tayo Faniran yageze mu Rwanda aherekejwe n’abasore babiri, yakiriwe n’inshuti asanzwe afite mu Rwanda zanamugaragarije urukundo rukomeye mu kumwakira.
Aba bombi, Tayo na Ellah(Miss Uganda Stella Nantumbwe), bitabiriye Big Brother ya 9 ari naho bahuriye n’abahagarariye u Rwanda, Nkusi Arthur na Frankie Joe ari na we wateguye urugendo rwabo.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru bavuze ko baguwe neza no kugera mu gihugu cy’u Rwanda, by’umwihariko bishimiye isuku, iterambere n’imikorere basanganye Abanyarwanda.
Tayo usanzwe ari umuraperi yavuze ko icyo yishimiye kurusha ibindi ari uburyo yasanze Abanyarwanda aria bantu biyoroshya kandi barangwa n’urukundo hagati yabo.

Yagize ati “ Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda , nishimiye kuba ndi hano, njye kureba umwe mu bavandimwe banjye wabyawe n’undi mugore, Frank Rukundo. Kuva na kera nakundaga u Rwanda, hari izindi nshuti mfite hano, twabanye muri Johannesburg. Nkunda Abanyarwanda, bariyoroshya, barakundana.”
Tayo wabaye uwa kabiri muri Big Brother Africa na we ngo afite ibikorwa ashaka kuzahurizamo bagenzi be babanye muri iri rushanwa ndetse agashimira Frank Joe wabaye inkwakuzi akabikora mbere y’abandi.
Ati “Ibyo Frankie Joe yakoze birerekana uburyo akorana umurava kandi ni mukuru. Nanjye hari gahunda mfite yo kuzahuriza hamwe abo twabanye muri Big Brother Africa”

Mugenzi we Stella Nantumbwe wahagarariye akoresha izina rya Ellah na we yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu cyo kuratirwa amahanga kubera umwihariko yagisanganye mu nzego zitandukanye.
Tayo na Ellah bageze mu Rwanda nyuma ya Permithias wo muri Namibia na Nhlanhla wo muri Afurika y’Epfo bahageze kuri uyu wa Gatatu. Bose bazifatanya na Frankie Joe mu gitaramo cyo gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Alive to Love’.









Amafoto: Nkinzingabo Jacques
Twitter: @murungisabin
TANGA IGITEKEREZO