MTN igiye gutangiza iserukiramuco rizahuza ibyamamare byo mu Rwanda na Afurika yose

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Ukuboza 2019 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Itumanaho, MTN Rwanda, cyatangije iserukiramuco rizamara iminsi itatu rigahuriramo abahanzi b’ingeri zitandukanye n’aba-djs bakomeye mu Rwanda na Afurika.

Ni iserukiramuco ryiswe ‘Sawa Sawa Mtn Festival’ rizamara iminsi itatu mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2020.

Rizahuriza hamwe abahanzi b’indirimbo, imivugo, abamurika imideli, abayobora ibirori (MCs) n’aba-Djs bakomeye kandi mpuzamahanga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 5 Ukuboza 2019, Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda, Richard Acheampong, yavuze ko bashaka ko Abanyarwanda ubwabo aribo bazihitiramo abazabataramira.

Ati “Iri serukiramuco ni iry’Abanyarwanda, ni bo bazahitamo abazabataramira kuko ni bo bazi icyo bashaka. Tuzifashisha imbuga nkoranyambaga zacu n’amaradiyo Abanyarwanda bihitiremo abahanzi b’Abanyarwanda n’abo hanze bazabashimisha n’abavanga imiziki bizaba ari uko.”

Yavuze ko bateganya kuzashyiraho igiciro gito cyo kwinjira, amafaranga azavamo agakoreshwa mu wundi mushinga uzatangazwa nyuma.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abahanzi Nyarwanda barimo Bulldogg, Yvan Buravan na Active.

Acheampong avuga ko aba bahanzi atari uko aribo bamaze kwemezwa ko bazakorana nabo ahubwo ari abo bakorana bya hafi bakaba bashakaga gutangaza iby’iri serukiramuco bahibereye.

Aho iri serukiramuco rizabera hazatangazwa nyuma yo kumenya abahanzi bazaririmbamo. Ikindi aho bizabera hazaba ari ahantu hanini hisanzuye ku buryo umuntu ashobora kuza akahakambika iminsi itatu yose y’iserukiramuco.

Nk’uko bisanzwe mu bitaramo bya MTN kwinjira muri iri serukiramuco bizaba ari ukwishyura hifashishijwe MTN Mobile Money.

MTN Rwanda ikunze gukora ibikorwa bituma Abanyarwanda bishimisha kuko nko mu minsi ishize yatangije poromosiyo ‘Izihirwe’ ivuguruye aho iy’uyu mwaka yahurijwemo abahanzi bakomeye nka Riderman, DJ Marnaud, Social Mula, Jay Polly, Marina, Safi Madiba na Queen Cha.

Aho aba bahanzi bari kuzenguruka uturere twose tugize u Rwanda bataramira abahatuye ndetse abanyamahirwe bagahabwa ibihembo nka telefoni, amatike yo kureba cinema, megabyte za murandasi, amakarita yo guhamagara n’amafaranga angana na miliyoni imwe y’u Rwanda.

Kwinjira muri iyi poromosiyo ni ugushyira application ya MyMTN muri telefoni cyangwa ukandika *140*6# ubundi ukinjira mu banyamahirwe batsindira ibihembo buri munsi, buri cyumweru na buri kwezi. Ikindi ni uko kwinjira unyuze muri izi nzira bizajya bigufasha kumenya amanota umaze kugira.

Uretse ibi kandi MNT ni nayo yari umuterankunga mu gitaramo gikomeye cyatumiwremo umuramyi Don Moen wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inatera inkunga igitaramo cy’urwenya cya Bigomba Guhinduka cyabaye mu Ukwakira 2019.

MTN Rwanda igiye gutangiza iserukiramuco rizahuza ibyamamare byo mu Rwanda no muri Afurika yose
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda, Richard Acheampong, yavuze ko bifuza ko Abanyarwanda aribo bazihitiramo abahanzi bazabataramira
Itsinda rya Active riri mu bahanzi batumiwe muri iki gikorwa cyo gutangaza iserukiramuco rikomeye riteganyijwe umwaka utaha
Umuraperi uri mu bafite izina mu Rwanda, Bulldogg yari muri iki kiganiro
Umuhanzi Yvan Buravan na we yari yatumiwe
Abayobozi ba MTN Rwanda n'abahanzi bari batumiwe mu kiganiro n'itangazamakuru bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .