Mubyara wa Jules Sentore yifashishije Miss Mutoni mu ndirimbo yakomoye ku bikomere by’urukundo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ukwakira 2019 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Mubyara wa Jules Sentore witwa Ruti Joël, yakoze indirimbo yakomoye ku mukobwa bakundanye akamusigira urwibutso rukomeye mu buzima bwe.

Ruti Joël ni umuhanzi ukizamuka, kugeza ubu amaze kuririmba indirimbo eshatu gusa zirimo iyo yashyize hanze uyu munsi yise ‘Rusaro’, ‘La vie est belle’ na Diarabi yahuriyemo na Jules Sentore ndetse n’uwitwa King Bayo.

Ndetse, ni n’umwe mu bagize itsinda ribyina gakondo ryitwa ‘Ibihame Culture Troupe’. Mu ndirimbo ye nshya yise ‘Rusaro’ yaririmbyemo umubabaro w’ibisigisigi by’urukundo yasigiwe n’umukobwa bamaze amezi atatu batandukanye.

Uretse ubutumwa burimo buvuga kuri uyu muhanzi n’izina ry’indirimbo yarikomoye kuri uyu mukobwa bakundanye bigakomera, yakundaga kumwita ‘Rusaro rubasumba’.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Ruti yagize ati “Guhimba indirimbo byavuye ku mukobwa hashize igihe gito dutandukanye, twarakundanye cyane bigera igihe ndamurakarira. Hari igihe muba mubana kuko nyine abantu batabura icyo bapfa.”

Akomeza avuga ko we n’uwo mukobwa bari baremeranyijwe ko uzakora ikosa azasaba imbabazi kugira ngo hatazagira ugenda atavuze, amwandikira amusaba ko basoza iby’urukundo rwabo.

Ngo uyu mukobwa yamaze igihe kinini atamusubiza ageze aho nawe ahita amwandikira amusubiza ko ‘Ni byiza kuba umbereye imfura ukabimbwira kuko nakoze ikosa nta kibazo ubwo niba wabihisemo, ni byiza kuba ugiye ubimbwiye’.

Ngo ntabwo bakomeje kuvugana cyane gusa kubabara bishize Ruti yatangiye kumukumbura mu buryo bukomeye ku buryo yahise yanzura guhimba indirimbo ivuga ku rukundo rwabo.

Ati “Ndamukumbura bitarabaho. Igihe namukumburaga nsanga yarababaye cyane ni umukobwa udakunda kugaragara cyane, nashatse kumubona akankwepa. Nahise nandika indirimbo rero.”

Igitero cya mbere cy’iyi ndirimbo kirimo amagambo amwe uyu muhanzi yongeyemo nk’umuhanzi.

‘Rusaro’ yari umukobwa w’ingirakamaro kuri Ruti kuko yamubaga hafi mu kazi ke k’umuziki akamugira inama mu buryo bwose ndetse yaba akeneye ubufasha mu bihangano bye akaba yamuba hafi.

Ati “N’indirimbo yitwa ‘La vie est belle’ niwe wanditse amagambo kuko ntabwo nibukaga mu gifaransa neza kucyandika yarambwiye ngo reka mbikwandikire uhereye umuntu uri kugutunganyiriza amshusho ubishyiremo. Yari umukobwa ufite umumaro cyane. N’igihe nyihimba nari nibagiwe ijwi ryayo kuko twari kumwe, ndamuhamagara arayinyibutsa.”

Muri iyi ndirimbo Ruti yifashishije Mutoni Queen wabaye Miss Populality mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Ruti Joel yari amaze amezi arindwi adakora indirimbo, gusa avuga ko icyabiteye ari uko nta bujyanama afite ndetse akaba yari ari gushaka umwihariko mu muziki we.

Uyu musore ni mubyara wa Jules Sentore ndetse bose bakora umuziki wa Gakondo bakanahuza isano y’amaraso nk’abuzukuru ba Sentore Athanase bose bakomoraho inganzo.

Ruti nawe akomora inganzo kuri Sekuru Sentore Athanase
Mutoni Queen uri muri iyi ndirimbo yabaye Miss Populality muri Miss Supranational Rwanda 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .